The power of the cross yateguye igitaramo Haracyari ibyiringingiro ku inshuro yayo ya 5mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda bitryo bakaba babona bizaba ari umugisha.
The power of the cross n’itsinda ryishyize hamwe rigizwe n’abanyamuryango 12 bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakaba bakorera mu matorero atandukanye, kuri iki cyumweru Tariki ya 03/04/2016 nibwo bazakora igitaramo cyabo aho bahamya ko kizahembura imitima ya benshi .

iri tsinda rikaba ritegura igitaramo ngaruka mwaka mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda aho gikorwa ndetse hagakusanywa na bimwe mu bikoresho cyangwa ibiribwa byo gufasha impfubyi n’abapfakazi .
mu kiganiro Morice uyobora iri tsinda yagiranye na bwiza.com yavuze ko itsinda ayobora ryatangiye muri 2007 rikaba rimaze kugera kuri byinshi nk’indirimbo zikoze mu majwi zigera ku 10 ndetse n’izamashusho 2.
Morce yakomeje avuga ko iki gitaramo cyabo kiba kigamije gufasha imitima ya benshi ariko cyane cyane bakaba bakunze gufasha abana b’impfubyi aho babikora bashingiye ku ijambo ry’Imana riri muri Yobu:7.

iki gitaramo kizaba ku umunsi wejo kizagaragaramo abahanzi n’abavugabutumwa batandukanye barimo Alice Tonny,Azaph Kimironko,Herman Worship n’umuvugabutumwa Ev.Byiringiro Samuel,iki gitaramo kizabera kuri Christ Gospel Fellowship ku Kimironko kikazatangira Saa Cyenda kugeza Saa moya z’umugoroba .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


