Prezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ikiganiro na bamwe mu bayobozi bakomeye b’inama nshingamategeko b’abirabura muri kiriya gihugu. Iyi nama ibaye nyuma y’amezi agera kuri abiri aba bayobozi b’abirabura basabye inama na Prezida Trump.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imbere y’uko iyo nama itangira, Prezida Trump yabwiye abanyamakuru ko mu gihe cyo kwiyamamaza yari yasezeranye ko azita cyane ku buzima bw’abirabura baba ku mugabane wa Amerika.
Prezida Trump yaboneyeho no gushimira uruhare rw’abirabura mu kubaka Amerika ubutwari bwabo ndetse n’ubwitange mu mirimo y abo ya buri munsi irimo ijyanye n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi bitandukanye byatumye igihugu gitera imbere.
Nubwo Perezida Trump yagerageje gutaka no kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa by’abirabura, ntibyabujije aba banyamategeko kugaragaza integer ncye ze mu guharanira uburenganzira bwabo ndetse no kugaragaza ko imigambi ye ari yo izabangamira ubuzima bw’abirabura baba ku mugabane.
Cedric Richmond, umwe muri abo banyamateka yatangaje ko yabwiye Prezida Trump ko inshuti z’umuryango we, n’abandi batandukanye bari babanje kumubuza kuza muri iyo nama kuko ari amagambo atagira ibikorwa ko nta na kimwe kizashyirwa mu bikorwa mu byahavugiwe gusa ari nko kurangiza umuhango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri amerika, abirabura bangana na 8% ari bo bagaragazaga ko bashyigikiye Perezida Trump mu gihe abandi bari ku ruhande rwa H Clinton naho ikindi gice kinini kikifata.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


