Ku rutonde rw’abantu 10 bapfuye bazize gutera akabariro, harimo Abapaapa 2

Sangiza iyi nkuru

Ni gacye bijya bigaragara cyangwa bikumvikana umuntu yapfuye ari gutera akabariro hirya no hino ku isi mu buzima bwa buri munsi, ariko muri iyi nkuru turanagaruka ku bapfa ahanini bazize abagore b’abandi bityo bakaba ari cyo bazira wenda bafatiwe nko mu cyuho bakicwa cyangwa bakazira izindi ngorane ariko bari muri icyo gikorwa.
Ku rundi ruhande, ni ibintu bishoboka bitewe n’icyo umuntu yakwita ubujiji cyangwa se kutamenya gufata umwanzuro nubwo nta wakwiyumvisha ko gupfa uri kwisayidira byaba biterwa n’amarangamutima menshi wajyanye muri icyo gikorwa, guhubuka cyangwa uburangare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa hari n’abo bigaragara ko baguye muri iki gikorwa kubera nk’izindi ndwara babaga basangwanywe nk’umutima zikabafata bagahita bapfa nk’uko bijya bigaragara ko hari abapfa batunguranye, abafatwa ku ngufu bagasambanywa kugeza bapfuye n’abandi.
Uru ni urutonde rw’abantu 10 bapfuye bari mu bikorwa byo gutera akabariro harimo n’abashumba ba Kiliziya Gatulika 2, abagore, abagabo, abakobwa n’abandi ndetse n’ibihugu bakomokamo.
 

  1. Kristen Taylor (Pennsylvania)

 
Imibonano mpuzabitsina itarangira, ni kimwe mu bishobora gutuma umwe mu bari kuyikora ahasiga ubuzima hatabayeho kwifatira umwanzuro.
Uyu ni umugore w’imyaka 27 y’amavuko wishwe n’umugabo we w’ubwo bari mu gutera akabariro umugabo akarangiza mbere y’umugoe we. Uyu muryango rero wari unafite ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi mu mibonano mpuzabitsina ubwo uyu mugabo yahitagamo kubimucomekera kugra ngo arebe ko yamuhaza uyu mugore akaza gukubitwa n’umuriro ubwo bari muri ibyo agahita apfa.
 

  1. Papa John XII

Uyu mushumba wa kiliziya Gatulika ku isi Papa Yohani XII, ngo ntiyari umuntu mwiza mu bijyanye n’ibyoyari yarahamagaraiwe. Uyu mupapa yavutse muri 937, ayobora Roma guhera muri 955 apfa muri 964.
Ikinyamakuru onlinenaija.com kivuga ko uyu mupapa yajyaga anakubita abagore b’abandi abandi akabasaba kuryamana na bo.
Bivugwa ko yapfuye aryamanye n’umugore witwaga Stefanetta nyuma yo kubigira akamenyero umugabo w’uyu mugore akaza kumwubikira baryamanye akamumwiciraho.
 

  1. Uroko Onoja (Nigeria)

Uyu mugabo na we yahuye n’uruva gusenya azira gutunga abagore benshi atabasha guhaza mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Muri Nyakanga 2012, nibwo uyu mugabo wari ufite abagore bagera kuri 6 bamuteraniye bamufata ku ngufu bamuziza ko yari aharaye umugore muto abo yari asanganywe agatinda kubageraho bityo bakiga umugambi wo kumusanga ku rugo ruto ari na ho bakoreye ayo mahano.
Uyu mugabo avugwaho kuba yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abagore yishakiye bose kugeza ashizemo akuka ka nyuma.
 

  1. Papa Paul II

Uyu na we ni undi mupapa, iki kinyamakuru kivuga ko yaba yarapfuye ari gukora imibonano mpuzabitsina ariko aya makuru akaza kumenyekana nyuma kuko byatangajwe ko yazize indwara y’umutima ndetse n’izindi ndwara yari amaranye igihe. Uyu yavutse ku itariki ya 18 Gicurasi 1920, apfa kuya 2 mata 2005.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Attila the Hun (ASIA)

Uyu na we yari umurwanyi ukomeye wanayoboye ubwoko bwari buzwi nka Huns bwabaga muri Aziya yo hagati.
Yaje kurongora umukobwa mwiza w’ikimero witwaga Ildico wari ufite inkomoko mu Budage.
Uyu muyobozi na we avugwaho kuba yararongoye uyu mukobwa n’impamyi akamugwamo urwuba akandirika mu myanya y’ibanga akava amaraso kugeza ashizemo umwuka.
 

  1. Sharai Mawera (Zimbabwe)

Uyu mugore w’umunya-Zimbabwe na we ngo yarimo asambanira mu gasozi n’umukunzi we ubwo intare yabatakaga umusore akiruka yambaye ubusa umugore na we zikamugabagabana.
 

  1. Felix Faure (France)

Uyu yabaye perezida wa kiriya gihugu guhera mu 1895 -1899, na we avugwaho kuba yarapfuye mu cyumba cyinshoreke ye Marguerite Steinheil ubwo yari amaze gutera akabariro.
Amakuru avuga ko yaba yaraguye agacuho akagwa aho no kubera umunaniro.

  1. umugore n’umugabo bapfiriye rimwe (muri Amerika)

Mu mujyi wa Milwaukee mu 1978, umugore n’umugabo basanzwe bose bapfuye bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu modoka ubwo yari iparitse inyuma y’igaraje.
Bivugwa ko baba barazize uburozi bwo mu mwuka wa carbon monoxide batitayeho ubwo barimo bashimishanya bikarangira bose bahasize ubuzima.

  1. Jimmy Ferrozzo (California )

Uyu na we ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu mujyi wa California guhera mu 1964 ubwo yafunguraga akabyiniro kabiciye bigacika muri uriya mujyi kitwga Condor Night Club, ari na ko yaje kugwaho.
Mu 1983 nibwo yaryamanye n’umukunzi we Theresa Hill wari ufite imyaka 23 icyo gihe, aho buriye bakajya kwinezeza hejuru y’inyubako umusore akaza guhanuka ubwo barimo bakora urukundo agapfa umukobwa na we akarokoka
 

  1. Sergey Tuganov (Russie)

Uyu mugabo wo mu gihugu cy’u Burusiya, we yazize gukora imibonano mpuzabitsina amasaha agera kuri 12 ku ntego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko bamutegeye ibihumbi 4.3 by’Amadolari akaryamana n’abagore 2 amasaha angina na ½ cy’umunsi.
Uyu mugabo yaje gutsinda intego ye dore ko yari yanafashe ku kinyobwa kizwi nka Viagara, nyuma gato agahita apfa na ya mafaranga atayariye.
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *