Kuba ingabo z’ibihugu bitandukanye zaragiranye amasezerano y’ubufatanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nta kibazo biteye ku Rwanda, ariko ku rundi ruhande kuba bakorana n’umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, wanabigerageje, wanabikoze, unabigambiriye, byo biteye ikibazo.
Ati “Ntekereza y’uko ndanahamya y’uko ari nacyo kibazo Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko kigomba gukemuka,” Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda mu kiganiro cyihariye na Bwiza TV na Bwiza.com.
Bwiza TV yabajije Alain Mukuralinda uko bafata ubufatanye bwa RDC, SADC, Igisirikare cy’u Burundi, MONUSCO n’indi mitwe irimo FDLR.
Yasubije ko iki kibazo cyavuzwe, bakabanza guhakana ko abo ba FDLR ntabari ku butaka bwa Congo, abayobozi bakuru batandukanye b’iki gihugu bamwe bakavuga ko ari abantu bashaje, abandi bakavuga ko nta ngengabitekerezo bakigira, abandi bakavuga ko ari abantu b’amabandi bari aho.
Ati “ Bamara kuvuga ibyongibyo, ubwo FDLR abayiyobora na bo bagahamagara ku maradiyo mpuzamahanga bati turahari, turi hano dufite intwaro…bo bavuga ko ari ukurinda impunzi n’uburenganzira bwa zo, perezida wa repubulika aherutse kubivuga ati naganiriye na mugenzi wanjye wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nama runaka ndamubaza nti ese uzi ko aba FDLR bahari abanza guhakana ati uhakana gute kandi uzi neza ko bari aha n’aha bafite ahantu runaka bashyizeho bariyeri basoresha, ageze aho arabyemera…”

Bwana Alain Mukuralinda, ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga n’umunyamakuru wa Bwiza Tv na Bwiza.com
Yakomeje agira ati “Ibyo rero byo rwose biteye impungenge kuba igihugu cyagirana amasezerano n’ikindi gihugu n’undi muryango mu bufatanye bavuga ko bugamije kugarura umutekano muri kariya karere hanyuma hakaza kwiyongeraho n’umutwe nk’uwo bizwi neza ko ugamije gutera cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bizwi neza ko washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ariko ugasanga nta kibazo biteye y’uko bafatanya n’ingabo za leta n’izo ngabo zindi zibatera inkunga…”
Mukuralinda rero yahakanye imvugo y’uko ibyo bihugu byose byavuzwe haruguru byivanze mu ntambara ihuza inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Congo kuko ngo byose byagiye yo ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombie.


