Ibarura ry’Ingagi zo mu misozi y’ibirunga ryatangiye mu Ukwakira umwaka ushize rizarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka nk’uko byemezwa na madamu Anne-Céline wo mu muryango utegamiye kuri leta witwa Médecins des Gorilles , umufatanyabikorwa wa Gahunda Mpuzamahanga zigamije kubungabunga ingagi (Programme Internationale pour la Conservation des Gorilles)muri icyo gikorwa cyo kubarura.
Anne avuga ko uyu munsi basoza amahugurwa y’abantu 35 bagiye kwinjira muri pariki bagakomeza gufatanya n’abandi mu kubarura Ingagi. Aba bakazasimbura irindi tsinda rimaze ibyumweru bibiri muri ako kazi ko kubarura.
Ibi Anne yabivuze ubwo yari asohotse muri Pariki ya Gahinga aho abanyamakuru bagera kuri 7 n’abashinzwe kubarura 35 bari bamaze umunsi bashaka ahantu ingagi ziba mu rwego rwo kwegeranya amakuru akenewe afitanye isano n’ingagi ngo hagaragazwe AND zazo.

Iri barura rishya ry’Ingagi kandi ngo rirakorwa ku bufatanye bw’abayobozi ba za pariki mu Rwanda, Uganda na Congo hagamijwe kumenya umubare w’Ingagi muri ibi bihugu nk’uko iyi nkuru dukesha RNA ikomeza ivuga.
Anne avuga ko ibarura riheruka kuba mu 2010 ryagaragaje ko muri Pariki y’Ibirunga ikora ku bihugu bya Uganda , u Rwanda na Congo haba ingagi zigera kuri 480. Ibarura riri gukorwa ngo rikazanerekana imibereho y’izi Ngagi, rikazanafasha abahanga n’abashinzwe kuzicunga kugira igitekerezo gisobanutse kurushaho ku mubare wa nyawo w’izi Ngagi zo mu Birunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


