Kubungabunga amateka yacu ni intwaro yo gutsinda abashaka kuyagoreka- Hon. Mukabalisa

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’ Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko kubungabunga amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ari uburyo bwo gutsinda abagamije kuyagoreka.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2019, mu muhango wo kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, Umujyi wa Kigali, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 194, anasaba ko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa byimbitse impamvu yo kwibuka.

Yagize ati “Kubungabunga amateka yacu ni intwaro yo gutsinda abashaka kuyagoreka. Abakiri bato dukomeze kubasobanurira impamvu twibuka. Ni ngombwa gukomeza kubumbatira amahoro, umutekano n’ubumwe, bizadufasha gutera intambwe idasubira inyuma”.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu kugira ngo bacyubake baharanira ko atazongera kubaho ukundi.

Hon. Mukabalisa avuga ko Imiryango mpuzamahanga yarebereye ibyakorwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi, agashima Ingabo zari iza FPR/Inkotanyi, zabashije kuyihagarika.

Ati “N’ubwo abicwaga batereranwe n’abo bari bizeyeho ubufasha, turashimira ingabo zari iza #FPR zahagaritse Jenoside zigasubiza abaturage icyizere[…]Turashima ubutwari bwaranze abitangiye abandi bakabasha kurokora ubuzima bw’abahigwaga. Turashima intambwe iterwa n’ibihugu nk’uko mwabibonye byaje kwifatanya natwe gutangiza Kwibuka25.Turashima ibihugu byemeje taliki ya 7 Mata nk’umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Avuga ko n’ubwo hari abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hari icyizere ko ku bw’inyigisho zikomeza gutangwa izageraho igacika, ndetse ko abayifite ngo bakwiye kuyireka ntibakomeza kuroga abakibyiruka.

Ati “Abana bacu bagomba gukurana indangagaciro z’umuco wacu bikajyana no kubungabunga amateka yacu bita ku nzibutso kugira ngo no mu myaka iri imbere abazabaho bazamenye amateka yacu.  Rubyiruko mukomeze kwitabira gahunda zo kwibuka kugira ngo mukomeze gusobanukirwa n’amateka nyakuri y’igihugu cyacu”.

Hon. Mukabalisa arasaba Abanyarwanda bose gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Agasaba abarokotse gukomeza kwihangana no kugira ubutwari nk’ubwabaranze mu bihe bitari byoroshye.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *