Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko bimaze kugaragara ko kuba Umunyarwanda yagenda cyangwa agakorera muri Uganda byagizwe icyaha.
Abanyarwanda batandukanye bagiye batabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Aba bakorewe iyicarubozo ndetse bamwe bacuzwa utwabo by’umwihariko abakoraga ubucuruzi.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Umunyarwanda wari Ushinzwe Ubucuruzi n’ikwirakwizwa rya Serivisi muri MTN Uganda, Tabura Bilenge Annie yirukanwe muri iki gihugu ashinjwa kumviriza abayobozi ba Uganda mu gihe cy’imyaka itandatu nk’uko polisi yabitangaje.
Inkuru irambuye : https://bwiza.com/2019/01/22/umunyarwanda-ushinjwa-kumviriza-amabanga-ya-uganda-igihe-kirekire-yirukanwe/
Abinyujije ku tukuta rwe rwa twitter, Nduhungirehe yagaragaje icyizere ko ibi bizahagarara.
Ati “ Bigaragara ko kugenda, gukorera muri Uganda by’Umunyarwanda byamaze guhindurwa icyaha. Ibintu Abanyarwanda baba muri Uganda bemerewe ni ukurwanya u Rwanda. Kujya mu myitozo ya RNC/P5 no gutanga Abanyarwanda bene wabo. Ibi bizagera igihe bihagarare.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko by’umwihariko asanga nk’uyu Tabura Bilenge wari umukozi wa MTN nta kindi cyaha aregwa mu byo yasomye mu binyamakuru kitari ukuba ngo akurikira (following) Perezida Kagame n’ibiro bye kuri twitter.
Ati “ Nsomye neza iyi nkuru ya The New Vision, kimwe mu bimenyetso bifatika bishinja Annie Tabura Bilenge wari Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizwa rya Serivisi muri MTN Uganda, wafashwe akanirukanwa ni uko ngo akurikirana Perezidansi na Perezida Kagame kuri twitter.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2017, Abanyarwanda baba, bajya n’abakorera muri Uganda bagiye batwa muri yombi. Benshi muri bo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, ibirego batahwemye guhakana.


