Igihanganjye mu mikino Olempike Oscar Pritorius aravugwaho ko yakomeretse ubwo yageragezaga kwiyahurira muri gereza afungiyemo ntibimuhire ahubwo bikamusigira ibikomere.

Uyu musore ubarizwa muri Afurika y’Epfo ngo yagize ibikomere bikabije ku kuboko byanatumye ajyanwa kuvurirwa muri bimwe mu bitaro bikomeye byo muri icyo gihugu.
Umuvugizi w’inzego za gereza, yavuze ko Pistorius yahakanye amakuru avuga ko yashakaga kwiyahura, avuga ko yaguye ahubutse ku gitanda cye.
Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo (City Press) cyari cyanditse ko hari undi muntu ufunze wavuze ko Pistorius yikomerekeje abigambiriye.
Uyu musore asanzwe akina imikino Olempike y’ababana n’ubumuga ,kugeza ubu yamaze gusubizwa muri gereza aho yari afungiye aho yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwezi gushize, abashinjacyaha bavuze ko bazajuririra igihano cy’imyaka itandatu Pistorius yahawe bavuga ko cyoroheje cyane.
Pistorius yarashe Reeva Steenkamp amwicira mu nzu ye ku munsi w’abakundanye witwa Valentine’s Day mu mwaka wa 2013.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


