Kugira abagore n’abana batazwi umubare, ni bimwe mu byaranze ubuzima bwa Laurent Desiré Kabila

Sangiza iyi nkuru

Nta banga ririmo ko Mzehe Laurent Desiré Kabila akiriho yagize abagore barenze 10 ndetse anabyarana nabo abana benshi batazwi umubare.

Iyi myitwarire ya Laurent Desiré Kabila yatumye nawe yiyitirira abana batari abe ndetse kugeza magingo aya hari amakuru avuga ko Perezida wa Congo-Kinshasa , Joseph Kabila atari umwana bwite wa Laurent Desiré Kabila.

Amakuru Bwiza.com ikesha Wikipedia, yemeza ko nyuma yaho inshuti magara ya Mzehe Kabila yitwaga Kanambe igwa ku rugamba, Kabila yahise asigarana umupfakazi we.

Uyu Mugore bivugwa ko yari umunyarwandakazi yasigaranye abana barimo Hyppolite Kanambe alias « Joseph Kabila ».

Byumvikane neza ko uyu mugore yagumye ari umwe mu bagore benshi nyakwigendera Mzehe Kabila yigeze gutunga.

Umwe mu bavuga ko ari umwana w’ imfura ya Mzehe Laurent Desiré witwa à‰tienne Kabila yemeza ko Joseph Kabila ari umwana wa Christophe Adrien Kanambe wahoze afite ababyeyi b’ abanyarwanda bakomoka mu Rwanda ariko babaga muri Tanzania ndetse na nyina wari utuye muri Uganda.

Muri izi nyandiko kandi zivuga ko Kabila Joseph atari umwana wa Desire Kabila, zinagaruka ku makuru avuga ko Joseph Kabila atigeze yiga muri kaminuza, mu gihe kuri wekipedia bigaragara ko yize muri Makerere muri Uganda, ndetse binagaragara ko ari umuhungu wa Sifa Mahanya na Desire K.

Umuwe mu bakozi be bari bashinzwe kugenzura imitunge ye bwite, yigeze gutangaza ko nta muntu wamenye umubare w’ ukuri w’ abana ba Mzehe Kabila ndetse n’ abagore atunze.

Mu kiganiro na Jeune Afrique yagize ati « Uyu musaza yari imfizi y’ Akarere mu by’ ukuri kuko uko imyaka yagendega ni nako hagendaga hatahurwa abana be kandi icyiza cye ni uko atabahakanaga ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umwanditsi, Erik Kennes mu gitabo cye, « l’Essai biographique sur Laurent Désiré Kabila » cyasohokeye mu nzu itunganya ibitabu ya Harmattan, 2003 mu Bufaransa nawe yagiye agereranya kuko nta mubare w’ abana n’ abagore nyakuri ba Laurent Desire Kabila yamenye.

Muri iki gitabo cyamuritswe nyuma y’ imyaka 2 ,Mzehe Kabila amaze gupfa, Erik Kennes yagaragaje uburyo uyu mugabo atatinyaga kurongora abagore b’ abasirikare be bakuru ndetse n’ ababandi banyapolitiki bakoranaga.

Uyu mubiligi agira ati « Imigenderane ya Mzehe Kabila n’ abagore ba bagenzi be ni inkuru ndende kuko yabitangiye kera akiri inyeshyamba muri za 1960 ».
kab

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Suleiman Hakiza/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *