Kugira ngo twubake u Rwanda twifuza ni uko tugomba kubanza kubaka umuryango ukomeye — Minisitiri Tumushime

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri Francine Tumushime wari umushyitsi mukuru ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye abagore baho by’umwihariko abo mu karere ka gakenke, ko kugirango bubake u Rwanda bifuza bagomba kubanza kubaka umuryango ukomeye kandi akaba ari bo bafata iya mbere.
Nk’uko bisanzwe buri itariki 08 Werurwe buri mwaka, kuri iyi nshuro u Rwanda narwo rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihirijwe mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja, aho Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Hon Tumushime Francine.

DXxgwc1XcAEGpXD
Minisitiri Francine Tumushime aganira n’abaturage

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, Abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi. Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umugore muri uyu mwaka mu Rwanda ikaba igira iti,  “Munyarwandakazi, komezaumurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”.
Mu ijambo rye, ahereye ku nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru, Minisitiri Tumushime yasabye abagore bo mu Karere ka Gakenke gufata iya mbere bakagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu bahereye k’ukubaka umuryango ukomeye. Yagize ati, “Kugira ngo twubake u Rwanda twifuza ni uko tugomba kubanza kubaka umuryango ukomeye, umuryango uzira amakimbirane, aho abawugize basenyera umugozi umwe bagamije kuwuteza imbere. Ni mwebwe abagore rero muhamagariwe gufata iya mbere”.
DXxglr7WAAImXM6
Minisitiri Tumushime yabasabye kandi kwita ku burere bw’abana babo bakiri bato, kwitabira umugoroba w’ababyeyi no kuwuganiramo ibibazo byugarije umuryango hagamijwe kubishakira ibisubizo, kwitabira umurimo no kuwunoza ndetse no gutinyuka gukora indi mirimo itari ubuhinzi. Yongeyeho ko ibyo bizagerwaho ari uko baretse kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bakarushaho gukorera hamwe bibumbira mu Makoperative kandi bimakaza umuco wo kugana Ibigo by’Imari no kuzigama.
DXw8V4JW0AA15z5
Ku ruhande rwe, Guverineri Gatabazi yasabye abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukomeza gutera intambwe mu rugamba rw’iterambere no kurushaho kubonera ibisubizo ibibazo bikigaragara nk’imbogamizi ku iterambere ryabo, kandi byose bigashingira k’ukubaka umuryango mwiza ushyize hamwe. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yijejeje ubufatanye abagore bo muri iyi Ntara mu gushakisha icyatuma barushaho gutera imbere, bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
DXxg10kW4AE2wEk
DXxr2aXX0AA3Ssg
Ibi birori byaranzwe kandi n’ubuhamya bw’abagore biteje imbere ku buryo bufatika, igikorwa cyo kuremera bamwe mu bagore batishoboye, aho bahawe inka, amatungo magufi y’ihene ndetse n’ibikoresho byo mu rugo. Byaranzwe kandi no gusabana mu mbyino nyarwanda hagati y’Abayobozi n’abaturage.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *