Kugira ubudahangarwa bishobora gukiza Trump umutwaro yari yikoreye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma gato Urukiko rw’Ikirenga rutanze icyemezo ku kirego cya Trump ashinjwamo ibyaha 34, rwasuzumye rusanga afite ubudahangarwa buhabwa umuntu wese wabaye perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, gusa iki cyemezo kikaba kireba ibifite aho byaba bihuriye n’inshingano.

Donald Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga yishimiye iki cyemezo agaragaza ko ari intsinzi agira ati: “Intsinzi nini ku itegeko nshinga na demokarasi.Nishimiye kuba Umunyamerika!”

Iki cyemezo cy’abacamanza batandatu b’aba konserivateri ‘conservateurs’ cyagize ingaruka zikomeye ku rubanza rw’inshinjabyaha rwamuregaga.

Muri ibyo byaha harimo ibyo icyo gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020.

Gusa uru Rukiko rwavuze ko “Perezida atarengerwa n’ubudahangarwa ku bikorwa bitajyanye n’inshingano, kandi si ko ibyo Perezida akora byose biba ari ibijyanye n’inshingano kuko Perezida atari hejuru y’itegeko.

Ikindi kandi Inteko Ishinga Amatageko ishobora kwemeza icyaha Perezida mu gihe yakoze ibinyuranye n’inshingano ze, nk’uko ibyemererwa n’Itegeko Nshinga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *