Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu ushize yasobanuye impamvu ya referandumu yatumye yongerwa amahirwe yo gukomeza kuyoboora u Rwanda, ikintu cyanenzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange byo mu Burayi.
Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahitana abantu basaga miliyoni, yasobanuye ko ari gukurikiza ibyifuzo by’abaturage be.
“Abanyarwanda, benshi mu bafite imyaka iri munsi ya 30 bahangayikishijwe no kugera kure kurusha gusubira inyuma mu hashize hijimye”, ibyo perezida Kagame yabivugiye muri Kaminuza ya Harvard muri Cambrige ho muri Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa repubulika yasobanuye ko ibyakozwe byaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda kandi ubwabo babiganiriyeho imyaka myinshi. Avuga kandi ko igihe nikigera bazihitiramo uwo bashaka ubabereye.
Yagize ati”Nta n’umwe ushobora guhinyura ibyatowe muri referendum kandi ari amahitamo y’Abanyarwanda nyamwinshi. Amahitamo yakozwe mu buryo bwa demokarasi, ku nyungu zacu nk’Abanyarwanda kandi ntawe duhutaje, ntibikwiye kuba imbogamizi mu mubano wacu n’inshuti zacu aho ziri hose.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu byagaragaje ko bitishimiye icyemezo cya perezida Kagame cyo kuziyamamariza manda ya gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Perezida Kagame na none yagize ati: “Niba abantu bamwe bashaka kuguma ku butegetsi abaturage babo batabashaka — kandi byarabaye, narabibonye muri Afurika — ibyo buri gihe bizajya birangirira mu kaga”. Yakomeje abaza ati:“Ese niko bimeze mu Rwanda? Ndababwira nti Oya.”
Yagarutse gato ku bibazo biri mu gihugu cy’u Burundi, aho abantu barenga 400 bamaze kwicwa kuva perezida Nkurunziza, Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza indi manda muri Mata.
Abaturage bandi b’u Burundi bagera mu 250,000 bahunze igihugu bahungira mu Rwanda maze raporo zitandukanye harimo iyashyikirijwe akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni ishinja u Rwanda gutoza izo mpunzi ngo zizajye guhirika perezida w’u Burundi ku butegetsi. U Rwanda rwahakanye ibi birego.
Tubibutse ko amatora ya referandumu yabaye kuwa 17 na 18 Ukuboza 2015, maze kuwa 21 Ukuboza hatangazwa ibyavuye muri aya matora, aho muri rusange Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko abanyarwanda bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 263 na 181 bagombaga gutora 99, 7 batoye neza.
Abatoye yego bakaba ari 98, 3% naho abatoye Oya bangana na 1,7% .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





