Kugwa kwa Severodonetsk, intsinzi ikomeye y’u Burusiya nyuma ya Mariupol

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burusiya zamaze kwigarurira Umujyi wa Severodonetsk, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’uyu mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine yemeza ko ari rwo rugamba rukomeye muri Ukraine rumaze ukwezi kurenga nyuma y’ibyumweru by’imirwano yo gufata umujyi w’ingenzi ndetse n’ikimenyetso giheruka cyo kwihagararaho kwa Ukraine.

Ku wa Gatandatu, misile z’u Burusiya zaguye nk’imvura mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo y’igihugu mu gihe amakimbirane akomeye abaye mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira yinjiye mu kwezi kwa gatanu.

Kugwa kwa Severodonetsk, yahoze ituwe n’abantu barenga 100.000, none ikaba yahindutse ubutayu bw’amabuye kubera amabombe y’u Burusiya, ni intsinzi ikomeye ya Moscou kuva yafata icyambu cya Mariupol mu kwezi gushize.

Kugwa k’uyu mujyi ngo bikaba bihindura ikibuga cy’intambara muburasirazuba bwa Ukraine aho ingufu za gisirikare za Moscou kugeza ubu zatangaga umusaruro mucye nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomezaivuga.

Umuyobozi w’uyu mujyi Oleksandr Stryuk yagize ati: “Ubu umujyi wose uragenzurwa n’u Burusiya.” Yavuze ko umuntu wese wasigaye inyuma atagishoboye kugera ku butaka bukigenzurwa na Ukraine, kubera ko inzira zinjra n’izisohoka zitagendwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya, Igor Konashenkov, yatangaje ko kugerageza guhindura uruganda rukora imiti rwa Azot mo ibindi birindiro byo gukoresha mu kwihagararaho cyangwa “resistance” kwaburijwemo.

Ukraine yari iherutse gusaba ingabo zayo kuva muri uyu mujyi wa Severodonetsk kubera gutinya ko bashobora kuhafatirwa bugwate kubera ko ingabo z’u Burusiya zari zikomeje kuwugota.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *