Taliki 15 Kanama ni umunsi ngarukamwaka w’amateka ku idini Gaturika aho ryizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya nyina wa jambo aho abakiristu bahamya ko uyu nyina wa Yesu umubiri na Roho bye byajyanywe mu ijuru.

Buri mwaka Abakirisitu gaturika bizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya “Assomption de Marie” aho abemera b’iryo dini bemera ko nyina wa yezu yajyanywe mwijuru.
Ijambo ry’igifaransa «Assomption» ubu rizwi icyo rivuga kubanyagaturika benshi cyangwa bose rikomoka kurindi ryo mu kiratini “Latin” ryitwa “assumere” bivuga kufata cyngwa kujyana ugenekereje mu Kinyarwanda. Bivuga ko Bikira Mariya yajyanywe mwijuru kuri uwo munsi wizihijwe none ku isi.
Iri jyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryasakajwe cyane n’uwahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ahagana Papa Pius XII mu Ugushyingo 1950.
Kwizihiza Assumption kurwego rw’ibirori byatangiye kwitabirwa mu kinyejana cya 6 biza kugirwa ihame mu idini gaturika muri 813 theodore,bikomeza gutyo kugeza mu 1950 ubwo Papa Piyo XII yatangaje ko ari umunsi wari umaze igihe ukunzwe n’abagaturika, maze ugirwa umunsi mukuru w’umwihariko muri kiriziya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba uyu nyina wa Jambo yarabyaye umucunguzi byamukuyeho icyaha cy’inkomoko arezwa bimukuraho urupfu byanagarutsweho cyane na Papa Yohani Paul II nawe washimangiye ko uyu nyina wa Yesu yajyanywe mu ijuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


