Kuki Imana ikunda kudukoresha kandi turi abanyantege nke?

Sangiza iyi nkuru

Buri muntu wese kuri iyi si ni umunyantege nke ku Mana haba mu mitekerereze, mu mikorere, mu bundi buryo runaka, nyamara Imana ntibyitaho ahubwo irushaho kudukoresha ititaye ku gukiranuka cyangwa gukiranirwa.
fail
Impamvu Imana ikomeza ku dukoresha turi abanyantege nke ni ukugirango yerekane imbaraga zayo zisumbya ibintu byose ubushobozi, ni yo mpamvu akenshi ikora imirimo yayo mu buryo butandukanye n’ibyo dukora.
Intege nke za muntu, nizo zituma tumenya ko hari ushobora byose waremye ijuru n’isi, ntacyo twageraho atari Imana.Hari abakora ibintu runaka bikemera yewe batanasenze bakibwira ko ari abanyembaraga , nyamara ntibamenye ko byose biba biri mu bushake bw’Imana.
Gusa iyo unyuze mu nzira yo gukiranuka ukihana, nibwo umenya aho intege nke zawe zishingiye ugatangira guhesha Imana icyubahiro mu buryo bwose, ari nabyo biyinezeza.
Imana idukoresha kurushaho iyo twemera intege nke zacu, ni byiza ko dukwiye kwisuzuma tukareba ko tutabuza imbaraga z’Imana kudukoreramo mu gihe dushaka guhisha intege nke zacu.
Ubuntu bw’Imana buraduhagije kuko aho imbaraga nke zacu ziri niho izayo zuzurira nkuko ijambo ryayo mu 2Bakorinto 12:9 habishimangira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *