Ni iki Paul Barril wahoze abarizwa mu butasi bw’u Bufaransa yakoraga mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abacanshuro be? Ni ubuhe burenganzira yari yahawe n’ubuyobozi bushinzwe ubutasi mu gisirikare (DRM). Icyo kibazo ngo kimaze imyaka 22 kibazwa ariko nta gisubizo kirabona aho abantu benshi batumva impamvu Barril adashyikirizwa ubutabera ngo yisobanure.
Uwahoze ari minisitiri w’ingabo mu Bufaransa, Paul Quilès yirinze gukomoza kuri iki kibazo mu mirimo ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe amakuru ku Rwanda yari ayoboye mu 1998. Impamvu yatanzwe ngo nuko byari kubangamira iperereza ryakorwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryakurikiwe na Jenoside Yakorewe Abatutsi, ariko ikimaze kumenyekana ubu nuko iryo perereza ryari ryatangijwe bigizwemo uruhare na Capt. Paul Barril n’inshuti ze zari mu rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’u Bufaransa.
Nk’uko abatangabuhamya benshi babivuze, ngo Paul Barril yari mu Rwanda mbere gato y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ndetse hari n’abemeza ko yari mu Rwanda. Kuwa 04 Mata 1994, nk’uko iyi nkuru ya Le Courrier International ikomeza ivuga, Jacky Héraud, umupilote wa Falcon 50 (Indege ya Habyarimana) ngo yabonye Paul Barril hafi y’aho indege zigwa ku Kibuga cy’indegeMpuzamahanga cya Kigali.
Icyo gihe, ngo Barril akaba yari yarubatse izina mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa azwiho kuba buri gihe ahantu hari ibibazo bikomeye, ahantu higeze kuba ibibazo, cyangwa aho byenda kuvuka. Jacky Héraud ngo ntabwo yari yarigeze abona Barril mu Rwanda.

Ibi rero ngo byamuteye ikibazo abibwira umugore we ninjoro. “Yibajije icyo Barril yakoraga aho, ku kibuga cy’indege, ahantu kugera bitari byoroshye. Kandi twari duhuje ikibazo”, uwo ni Laurent Curt, wunganira uyu mupfakazi w’umupilote wa Falcon 50.
Ese Jacky Héraud yaba yaribeshye? Undi muntu wabonye Barril ku kibuga cy’indege ni Maggy Cuingnet wari umugore w’umugabo wakoraga muri cooperation francaise, uyu nawe yibuka ko yabonye Barril akikijwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe.
Barril wari umukuru w’abacanshuro, yaje mu Rwanda inshuro nyinshi muri jenoside, aho yagiranye amasezerano na guverinoma y’abajenosideri yo kuyishakira impuguke za gisirikare 20( Abacanshuro) ndetse n’intwaro mu gihe u Rwanda rwari rwarafatiwe na Loni ibihano ku kugura intwaro (Embargo). Kopi y’aya masezerano imwe ikaba yarabonywe n’abari bashinzwe iperereza muri TPIR, mu gihe indi yabonywe n’umucamanza Marc Trévidic ayikuye mu rugo kwa Paul Barril mu Bufaransa.
Muri Kamena 2013, iyi nyandiko n’izindi zatumye Ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, FIDH ndetse n’irindi ryitwa LDH hiyongereyeho n’ishyirahamwe Survie bitanga ikirego gishinja Paul Barril kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko rw’i Paris.
Iri saka inshuro ebyiri zose ryo mu rugo rwe ndetse n’icyicaro cya sosiyete ye y’ibanga ryatangiwe uburenganzira n’umucamanza Trévidic ryatumye hagira byinshi bijya ku karubanda, aho hagaragaye inyandiko nyinshi z’amafaranga yatagwaga muri mudasobwa y’iyo sosiyete, aho hagarukwa ku matariki 20 na 24 Gicurasi ndetse no kuwa 02 Kamena na 21 Kamena 1994, ahagiye amafaranga arenga miliyoni 7 z’amafaranga yo mu Bufaransa, n’umushahara w’abagabo bane b’abacanshuro hiyongereyeho n’abandi 20 bari mu nzira baza I Kigali kuwa 20 Gicurasi 1994.
Aha hiyongeraho n’amafaranga yishyuwe yo kugura imbunda n’amasasu agera ku 300,000 by’amadolari. Paul Barril ariko akaba yarabwiye abacamanza Trevidic na Nathalie Poux ko iyo sosiyete ye yari izobereyemu kugurisha ibikoresho byo kwirinda no guhiga, icyo gihe ariko uwahigwaga mu Rwanda akaba yari Umututsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


