Kuki u Burundi bwanze kwitabira imikino ya gisirikare mu Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ aho Leta y’ u Burundi ibujije imodoka kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda ndetse n’ intumwa z’ icyo gihugu zikivana mu nama y’ abakuru b’ ibihugu by’ Afurika iherutse kubera mu Rwanda, Minisitiri y’ ingabo I Bujumbura yafashe icyemezo cyo kutohereza abakinnyi mu mikino ya gisirikare yatangiye ku wa 8 Kanama 2016.
Ibi byashimangiwe mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yatangazaga ko u Burundi butohereje amakipe azabuhagararira mu mikino ya gisirikare izahuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’ I Burasirazuba (EAC).
Gen. Nyamvumba yakomeje avuga ko Minisiteri y’ ingabo z’ u Burundi yari yasabye ko ihabwa umwanya uhagije kugira ngo yitegure bihagije ariko bitewe n’ ubucyererwe ntabwo gahunda yagombaga guhinduka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ ubwo bimeze bityo, ku ruhande rw’ amakipe ya gisirikare yagombaga guhagarira u Burundi muri iyi imikino , abakinnyi ntibahisha ko impamvu nyamukuru ari ibibazo by’ ubwumvikane bucye muri diplomasi hagati y’ ibihugu byombi.
Amakipe azahagararira ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania amaze gusesekara I Kigali aho imikino itangira kuwa 8 kugeza kuwa 18 Kanama 2016 ikazabera ku bibuga bya Stade Amahoro, Nyamirambo ndetse na Kicukiro.
Iyi mikino yiganjemo handball, cross-country, football, basket-ball ndetse na netball yatangijwe ku bwumvikane hagati y’ ibihugu bigize Umuryango wa EAC kuva mu mwaka w’ I 2005 mu rwego rwo guteza imbere umuco n ’ ubufatanye mu by’ umutekano
U Rwanda rwakiriye iyi imikino ku nshuro ya kabiri nyuma y’ aho ruyakiriye ku nshuro ya mbere mu mwaka w’ I 2009.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *