Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly, abona ubugwari ba bamwe ari bwo bwatumye babona ko isezererwa rya ba jenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nka ‘Byacitse’.
Tariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasezereye abajenerali barimo James Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga, Frank Mushyo Kamanzi…hamwe n’abandi bofisiye bakuru 83.
Iri sezererwa ryafashwe nk’iridasanzwe kubera ko aba basirikare, by’umwihariko abajenerali bazwiho kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Hari n’abayoboye intambara mu bihugu nka Congo, abandi bayobora misiyo z’amahoro mu mahanga.
Mu batunguwe n’iri sezererwa, hari abarifashe nka ‘Byacitse’ ariko Miss Jolly we mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru yari yatumiwemo kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 3 Nzeri 2023, yasobanuye ko mu babifashe uko harimo ababaye Inkotanyi ariko bakagira ubugwari, ntibakomeze kuba zo.
Yagize ati: “Hari abarimo kuvuga ngo byacitse, abantu bari hanze kubera ko hari ingabo zasoje neza imirimo yazo ya gisirikare. Ngira ngo n’icyabatangaje, ari na yo mpamvu ubona ni uko kuba Inkotanyi bisaba ubushake ariko gusoza uri Inkotanyi bisaba ubutwari. Impamvu babona ko byacitse ni iki? Ntabwo ari uko byacitse mu gihugu ahubwo ni uko bamwe muri bo bananiwe gusoza ari Inkotanyi.”
Uyu mukobwa yasobanuye ko kuba Inkotanyi bidasaba gusa kwambara impuzankano y’igisirikare, bityo ko urubyiruko rukwiye kwakira umurage abasezerewe basize.


