RURA, REG na WASAC byahinduriwe abayobozi

Urwego ngenzuramikorere (RURA), ikigo gishinzwe ingufu (REG) n’ikigo gishinzwe amazi kizwi nka WASAC, byahinduriwe abayobozi bakuru kuri uyu wa 4 Nzeri 2023. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA ari Evariste Rugigana, uwa REG akaba Armand Zingiro, uwa WASAC Group akaba Dr Munyaneza Omar. Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, […]

Burundi: Abambara imyambaro isa n’iy’igisirikare baburiwe

Igisirikare cy’u Burundi cyaburiye abasivili bambara cyangwa bacuruza imyambaro isa n’iyacyo cyangwa iya Polisi, kibasaba kuyitanga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibi bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Floribert Biyereke, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, nyuma y’aho bimaze iminsi bigaragara ko abasivili bayambara, bakanayicuruza nta kibazo. Colonel Biyereke yagize ati: “Birabujijwe ko abenegihugu […]

Winston Duke wamamaye muri filme ‘Black Parnter yabaye umunyarwanda

perezida_kagame_yakiriye_danai_gurira_na_winston_duke_bamamaye_muri_black_panther-f8720.jpg

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu habaye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 ukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo na Winston Duke wamamaye muri Film “Black Panter” , kuri ubu uyu mugabo yabaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iki cyamamare muri Hollywood w’imyaka 36, uretse kuba mu b’imena muri iyi filme ‘ yanakinnye mu zindi filime zirimo, […]

London: Urukiko rwemeje ko Perezida Nyusi atazakurikiranwa kubera ubudahangarwa

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru rwa Londres rwemeje ko Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, adashobora gukurikiranwa mu Bwongereza ku birego by’uko yemeye ubwishyu mu buryo butemewe n’amategeko mu rubanza Mozambike irega Credit Suisse n’abandi kubera ikibazo cy’umwenda wa rwihishwa wa miliyari 2 z’amadolari ya Amerika. Urubanza rwiswe ‘tuna bond’ cyangwa “umwenda uhishe” rwateje iperereza […]

Kagame yohereje intumwa mu irahira rya Mnangagwa

Perezida wa Sena, Kalinda Franà§ois Xavier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, bari i Harare muri Zimbabwe aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Emmerson Mnangagwa. Ni umuhango bitabiriye bahagarariye Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri ni bwo Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuyobora Zimbabwe muri manda ye ya […]

Abagabo banywa itabi na Shisha ntibapfa kugira ubushake ‘Gushyukwa’ mu mibonano

Ubushakashatsi buherutse muri 2021 bwagaragaje ko abagabo banywa itabi na shisha bari hagati y’imyaka 20 na 65 baba bafite ibyago byo kutagira ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Dr. Omar El Shahawy n’umwungiriza we muri kaminuza ya New York mu ishami rikora ubushakashatsi by’umwihariko ku nzoga n’itabi yavuze ko itabi riba ririmo ikinyabutabire […]

Israel: Netanyahu yirukanye Abanyafurika baherutse guhangana na Polisi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yirukanye abimukira baturutse muri Eritrea baherutse guhangana na Polisi, mu myigaragambyo yaranzwe n’amabuye, inkoni n’amasasu. Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Tel Aviv tariki ya 2 Nzeri 2023, aho abanya-Eritrea bashakaga kuburizamo ibirori byari byateguwe na ambasade yabo. Abarenga 140 barimo abapolisi 30 na 11 barashwe barakomeretse. Netanyahu kuri […]

Uingereza kufadhili miradi mipya ya kustahimili hali ya hewa barani Afrika

Waziri wa Maendeleo na Afrika wa Uingereza, Andrew Mitchell, Jumatatu, Septemba 4, alitangaza miradi mipya yenye thamani ya £49m kwa Afrika. Kulingana na taarifa ya serikali ya Uingereza, ufadhili huo ulizinduliwa wakati wa ziara ya Mitchell nchini Kenya kwa ajili ya Mkutano wa kwanza wa Septemba 4-6 wa hali ya hewa wa Afrika ulioandaliwa kwa […]

Putin ready to discuss the grain deal with Turkey’s Erdogan

President Vladimir Putin told Turkey’s Tayyip Erdogan on Monday that Russia was open to discussions about the Black Sea grain deal, an agreement that helped get Ukraine’s grain to market and thus ease a global food crisis. Russia quit the deal in July – a year after it was brokered by the United Nations and […]

Gabon: General Brice Nguema sworn in as president

General Brice Nguema, the leader of Gabon’s military junta, has been sworn in as the nation’s interim president. Nguema led last Wednesday’s coup against Ali Bongo, toppling the president shortly after he was named winner of a disputed election. Crowds of cheering civilians turned up at his inauguration – a sign there is some support […]

RCS yatangaje ko Bamporiki atayitekerereza

Izina 'igororero' ryasimbuye 'gereza' mbere y'uko Bamporiki afungwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rwatangaje ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco atarutekerereza ku buryo yagira uruhare mu byemezo rufata. Ni nyuma y’aho Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, uherutse gufungurwa, atangaje ko Bamporiki ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge ari we watumye icyitwaga gereza gihindurirwa izina, kikaba “igororero”. Mutimura mu […]

Gen Brice Nguema yarahiriye kuyobora Gabon, aha abaturage isezerano

General Brice Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yarahiriye kuyobora kiriya gihugu mu nzibacyuho. Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu musirikare wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo yarahiriye imbere y’abacamanza b’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga. Ni umuhango witabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye muri Gabon. Uriya Jenerali w’inyenyeri ebyiri nyuma yo kurahira […]

Murumuna wa Celine Dion yongeye kuvuga uko ubuzima bwa mukuru we bumeze

celine-2.jpg

Murumuna w’umuhanzikazi Celine Dion ‘yasangije abakunzi be amakuru ajyanye n’ubuzima bw’uyu muririmbyi amaranye igihe kugeza ubwo asubitse ibitaramo yateganyaga. Ni nyuma y’uko hashize igihe bamusanganye uburwayi bw’imitsi, yitwa stiff person syndrome yibasira umuntu umwe muri miliyoni, byatumye asubika asubika ibitaramo yateganyaga gukora muri 2024. Gusa Claudette yavuze ko abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugirango mukuru […]

Ubucamanza burateganya kongera abakozi, na bake bufite bakomeje kubuvamo

Urwego rw’ubucamanza rufite gahunda yo kongera umubare w’abacamanza n’abakozi b’inkiko ariko rukagaragaza ko n’abadahagije rufite bakomeje gusezera bya hato na hato, bikaba bikaba bibangamira intego yo gutanga ubutabera bwifuzwa. Iki kibazo cyagaragajwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza w’2023/2024. Dr Ntezilyayo yagize ati: “Kimwe […]

Abahanzi nyarwanda 5 bigeze kugerwaho mu ndirimbo zihimbaza Imana bakaza kuzima

capturebb.png

Mu ruganda rwa muzika by’umwihariko mu muziki waririmbiwe Imana hari abahanzi bigeze kugerwaho ariko nyuma baza kuburirwa irengero ku buryo utatinya kuvuga ko abakunzi babo bajya babakumbura bakababura. 1.Papa Emile Emile Nzeyimana ni umwe mu bahanzi bigeze kugerwaho mu myaka ya za 2011 nyuma yo kuririmba indirimbo zakunzwe nka ‘Mbayeho’.n’izindi zitandukanye.Uyu mugabo yagiye atumirwa mu […]

Icyongereza: Ibigo bifite abakozi bashaka kwiga icyongereza na computer dushobora kubasanga aho bakorera

whatsapp_image_2023-08-21_at_11.21_13_am.jpg

Nyuma y’uko icyumweru gishize hatangiye ibyiciro bishya, biga icyongereza , TOEFL, IELTS, hongerewe igihe cyo kwiyandikisha, iki byiciro bihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Kwigisha mu buryo bwa «  debates  », ibiganiro njya mpaka, imyotozo yo kumva no kuvuga biri mu bituma abatugana baba intyoza vuba no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation). Hongerewe […]

Twirwaneho yahakanye kugira uruhare mu gitero cyahitanye Abashinwa 2 muri Fizi

f5icyzewyaantgr.jpg

Umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge, uramagana raporo yakozwe n’Igisirikare cya FARDC kiwushinja kugira uruhare mu gitero cyibasiye abakozi ba sosiyete ya TMC Mining, mu gace ka Ngalula, muri Teritwari ya Fizi kigahitana Abashinwa babiri, abandi bantu barimo Umushinwa bagakomereka, zahabu bari batwaye ikibwa. Twirwaneho ivuga ko ari umutwe wo kwirwanaho wa gisivile ugizwe n’Abanyamulenge uvuga […]

Umugore w’Umunyarwandakazi mu bikomeje gutuma Mwangachuchu ashinjwa ubugambanyi

Abunganira Edouard Mwangachuchu, umudepite ufungiye muri Gereza ya Ndolo i Kinshasa, bwamaganye ibirego by’ubugambanyi by’ubushinjacyaha, bavuga ko “kwipimishiriza covid mu Rwanda no kugira umugore w’Umunyarwandakazi bidasobanura kugirana umubano n’umwanzi.” Ubwo humvwaga icyo ubwunganizi buvuga ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare muri iki cyumweru gishize, abunganira Mwangachuchu bateye utwatsi igitekerezo cy’uko kugira aho […]

Kinshasa: Urugo rwa Joseph Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi

Urugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagoswe n’abasirikare, ku mabwiriza ya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi. Urugo rwa Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi ni uruherereye muri Komine Gombe i Kinshasa. Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi bo mu mutwe urinda Perezida barwoherezwamo, Perezida Tshisekedi abinyujije mu muyobozi w’abasirikare bashinzwe kumurinda yari yabanje […]

Gusambanywa, kwangwa no gufungwa: Agahinda k’Abanyarwandakazi bakuyemo inda

Itegeko ryahanaga gukuramo inda ritaravugururwa mu 2018, hataranasohoka iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019, hari abagore benshi bahuye n’ibihe byabakomereye mu buzima, bitasibama mu mitwe yabo. Muri bo hari abakuyemo inda biturutse ku kuba barazitewe n’ababasambanyije ku gahato (ibyo bamwe bita ‘gufata ku ngufu’), hanyuma bagatabwa muri yombi, bagakatirwa imyaka iri hagati y’10 na […]

Algeria yemeye ko yarashe Abanya-Maroc bari bavogereye amazi yayo 2 bahasiga ubuzima

Kuri iki Cyumweru, itariki 3 Nzeri, Algeria yemeje ko abashinzwe umutekano ku nkombe barashe ba mukerarugendo batatu b’Abanya-Maroc binjiye mu mazi mu buryo butemewe n’amategeko, kuwa 29 Kanama, batwaye twa twato tugira umuvuduko udasanzwe twitwa jet skis babiri bahasiga ubuzima. Abo Banya-Maroc babiri bafite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa barashwe ubwo binjiraga mu mazi ya Algeria ni […]

Kuri Miss Jolly, mu babona isezererwa rya ba jenerali nka ‘byacitse’ harimo ibigwari

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly, abona ubugwari ba bamwe ari bwo bwatumye babona ko isezererwa rya ba jenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nka ‘Byacitse’. Tariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasezereye abajenerali barimo James Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga, Frank Mushyo Kamanzi
hamwe n’abandi […]

Abasirikare bakomeye muri FARDC batawe muri yombi ku itegeko rya Tshisekedi

Abasirikare babiri bakomeye bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batawe muri yombi ku itegeko rya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi. Abatawe muri yombi harimo Colonel Mike Mikombe uyobira Brigade y’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, cyo kimwe na Colonel Donatien Bawili uyobora RĂ©giment ya 19 y’Ingabo zikorera i Goma. Aba bombi batawe […]

Ibihugu byitabira inama y’i Nairobi bizatahana ibifurumba by’amafaranga

Perezida Ndayishimiye yaraye yakiriwe na mugenzi we, William Ruto

I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023 harabera inama nyafurika yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka ‘ACS’ (Africa Climate Summit). Iyi nama iraba ku bufatanye bwa guverinoma ya Kenya n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) biteganyijwe ko iritabirwa n’abakuru b’ibihugu 20 n’abandi babahagarariye, biganjemo abaturuka muri uyu mugabane. Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, […]