f5icyzewyaantgr.jpg

Twirwaneho yahakanye kugira uruhare mu gitero cyahitanye Abashinwa 2 muri Fizi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge, uramagana raporo yakozwe n’Igisirikare cya FARDC kiwushinja kugira uruhare mu gitero cyibasiye abakozi ba sosiyete ya TMC Mining, mu gace ka Ngalula, muri Teritwari ya Fizi kigahitana Abashinwa babiri, abandi bantu barimo Umushinwa bagakomereka, zahabu bari batwaye ikibwa.

Twirwaneho ivuga ko ari umutwe wo kwirwanaho wa gisivile ugizwe n’Abanyamulenge uvuga ko wamaganye kandi ubeshyuza ibirego byo kuwusebya kandi bidafite ishingiro byashyizwe muri raporo yagiye hanze mu buryo butateguwe yakozwe n’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri FARDC, ahavugwamo ko abagabye igitero ku modoka za sosiyete y’Abashinwa ikora ubucukuzi bwa zahabu, TMC Mining, kuwa 01 Nzeri 2023, mu Murenge wa Ngandja, muri Teritwari ya Fizi, baba ari abantu ba Twirwaneho.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 3 Nzeri 2023, ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa, Kamasa Ndakize Welcome, Twirwaneho ivuga ko ibi bigamije guhindanya isura yayo n’abayigize, kwihutisha Jenoside y’Abatutsi b’Abanyamulenge no kurangaza abaturage ba Congo, bakiri mu gahinda k’ubwicanyi buherutse kubera i Goma.

f5icyzewyaantgr.jpg

Uyu mutwe ugaragaza ko agace ka Ngalula kabereye iki gitero, gaherereye hagati y’Intara za Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Tanganyika, kari mu birometero 95 uvuye muri Fizi rwagati, na yo iherereye mu birometero 104 uvuye i Minembwe. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko Ngalula iri mu birometero nka 200 uvuye i Minembwe, ahatuye Abanyamulenge n’umutwe wabo wo kwirwanaho wa Twirwaneho.

Twirwanaheho ivuga ko nta nyungu ifite muri iki gitero kandi idafite n’uburyo bwo kujya gukora igikorwa nk’icyo ahantu hitaruye ivuga ko hasanzwe hagenzurwa na Mai-Mai Yakutumba n’indi mitwe bafatanya ya Wazalendo ikorana na FARDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *