capturebb.png

Abahanzi nyarwanda 5 bigeze kugerwaho mu ndirimbo zihimbaza Imana bakaza kuzima

Sangiza iyi nkuru

Mu ruganda rwa muzika by’umwihariko mu muziki waririmbiwe Imana hari abahanzi bigeze kugerwaho ariko nyuma baza kuburirwa irengero ku buryo utatinya kuvuga ko abakunzi babo bajya babakumbura bakababura.

1.Papa Emile
capturebb.png
Emile Nzeyimana ni umwe mu bahanzi bigeze kugerwaho mu myaka ya za 2011 nyuma yo kuririmba indirimbo zakunzwe nka ‘Mbayeho’.n’izindi zitandukanye.Uyu mugabo yagiye atumirwa mu bitaramo bitandukanye ariko nyuma yaje kuburirwa irengero mu muziki amakuru aza kuvuga ko yagiye muri Kenya aho asigaye akora akanatunganya indirimbo z’abandi bahanzi.

2.Uzayisenga Isaie
1391419675_dsc_7653_jpg_1_.jpg
Uyu mugabo bitazwi aho aherereye kugeza ubu yigeze kugerwaho by’umwihariko mu itorero rya ADEPR ahagana muri 2009 kugeza muri 2015 ariko nyuma aza kugenda biguruntege aho byaje kurangira izina rye abenshi baryibagiwe.Azwi mu ndirimbo nka “Amaraso ya Yesu,Kwa data ni mu ijuru Ujye umba hafi n’izindi”.

3.Liliane Kabaganza
captureccc.png
Uyu ni umubyeyi wahoze muri Chorale Rehobot nyuma kaza kuririmba ku giti cye agerwaho ariko nyuma yaje kubura.Bivugwa ko kugeza ubu ari mu gihugu cya kenya.N’ubwo atakivugwa cyane yajyaga acishamo agakora indirimbo ariko ntizikundwe cyane nk’izambere.Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Yakoze imirimo,Abiringiye Uwiteka” n’izindi zitandukanye.

4.Janvier Kayitana
1450052725_mo7a3440.jpg
Uyu ni umuhanzi waje yamamara mu gihe gito, ariko kwamamara kwe ntikwatinda ahita aburirwa irengero.Yamamaye ahagana muri 2016 ubwo yamaraga gukora amashusho y’indirimbo yamenyekaniyeho yise”Jehovah”.Iyi ndirimbo ikaba yaratwaye igihembo cya Groove Award nk’indirimbo nziza ihimbaza Imana ya 2015.

5.Nelson Mucyo
1391419675_dsc_7653_jpg_1_-2.jpg
Uyu muhanzi ari mu bahanzi batangiye umuziki uhimbaza Imana mu myaka yo hambere.Ni umwe mu bafite ijwi ryiza kandi bagira impano yo kwandika indirimbo kuko yanditse izirenga 100 akaziha bagenzi be.Yamamaye mu ndirimbo “Iriba” yahembuye imitima ya benshi.Nyuma yo kumenyekana ari umuhanzi akaba n’umunyamakuru yaje kubura ndetse kugeza ntawe uzi ibyo ahugiyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *