Itegeko ryahanaga gukuramo inda ritaravugururwa mu 2018, hataranasohoka iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019, hari abagore benshi bahuye n’ibihe byabakomereye mu buzima, bitasibama mu mitwe yabo.
Muri bo hari abakuyemo inda biturutse ku kuba barazitewe n’ababasambanyije ku gahato (ibyo bamwe bita ‘gufata ku ngufu’), hanyuma bagatabwa muri yombi, bagakatirwa imyaka iri hagati y’10 na 15, no mu gihe bafunguwe bakaba ibicibwa muri rubanda cyangwa na bo bakiheza.
Muri bo harimo Akimanizanye Florentine. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NPR, yasobanuye ko yasambanyijwe ku gahato n’umugabo wamutangiriye mu nzira, ubwo yari avuye gukura ibijumba mu murima, amutera inda.
Akimanizanye yavuze kuri uwo mugabo ati: “Yambajije izina ryanjye, sinagira icyo mvuga, ndiruka.” Ngo yaramufashe amupfuka umunwa ngo adasakuza, maze aramusambanya. “Ubwo yansigaga aho, nagumye aho nk’amasaha abiri, ntekereza ku cyo nakora.” Ni ko yakomeje avuga inkuru ye.
Ngo icyo gihe nta muntu n’umwe yabwiye ibyamubayeho kugeza ubwo yamenye ko yatwite, inda ikagaragara, ubwo yari igeze mu mezi atanu, ayikuramo akoresheje ibyatsi yahawe n’umuvuzi gakondo.
Nyuma yo gukuramo inda, Akimanizanye yasobanuye ko ari we wijyanye kuri Polisi, arasuzumwa, ibipimo yafashwe bikagaragaza ko koko yakuyemo inda ni byo byatumye ahamwa n’icyaha, akatirwa igifungo cy’imyaka 10.
Naho Nyiramahirwe Epiphanie wasambanyijwe ubwo yari umwangavu, avuga ko nyuma yo gukuramo inda yari ifite nk’amezi atandatu, yavuye amaraso, agira ubwoba, yirega kuri Polisi.
Nyiramahirwe yatangaje ko yatawe muri yombi ubwo yari akiva, mu gihe cyo gukatirwa n’urukiko, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.
Aba bombi bavuga ko bafunguwe mu mwaka w’2019 hashingiwe ku mbabazi rusange Perezida Paul Kagame yatanze. Gusa n’ubwo bafunguwe, kwisanga mu muryango nyarwanda byabaye ikibazo, bitewe n’abafata ko abakuyemo inda ari nk’abicanyi.
Iki kibazo Akimanizanye yavuze ko yakigize, gusa ahura n’umugabo wamukunze, yemera kumwakira. Ni uku yabanje gutekereza ku kuba yabimubwira, “Nanyemera, ni byiza. Natanyemera, ndamureka. Nafashe icyemezo.” Gusa nawe ngo yaruhutse ubwo yamubwiraga ati “Nta kibazo. Turashakana.”
Ushinzwe ubuzima n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango HDI urengera ubuzima, Sengoga Christopher, yatangaje ko iyo abantu bamenye ko umuntu yafungiwe gukuramo inda, bamugira igicibwa. Ati: “Iyo abaturanyi n’abo mu muryango bamenye ko wagiye muri gereza kubera icyaha cyo gukuramo inda, bafata gukuramo inda nk’icyaha, [bagufata] nk’umwicanyi. Iyo usibiye mu muryango, bagufata nk’umwicanyi. Urumva ko kwisanga bigoye.”
Kuva mu 2016, Perezida Kagame amaze kubabarira abagore barenga 500 bari bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko. Hari 123 bagifunzwe, gusa Leta y’u Rwanda ivuga ko bashobora gufungurwa mu mwaka utaha.


