London: Urukiko rwemeje ko Perezida Nyusi atazakurikiranwa kubera ubudahangarwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru rwa Londres rwemeje ko Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, adashobora gukurikiranwa mu Bwongereza ku birego by’uko yemeye ubwishyu mu buryo butemewe n’amategeko mu rubanza Mozambike irega Credit Suisse n’abandi kubera ikibazo cy’umwenda wa rwihishwa wa miliyari 2 z’amadolari ya Amerika.

Urubanza rwiswe ‘tuna bond’ cyangwa “umwenda uhishe” rwateje iperereza ku byaha kuva i Maputo kugera i New York, hiyongereyeho imanza bifitanye isano i Londres zirimo Credit Suisse, sosiyete yubaka ubwato, Privinvest, nyirayo Iskandar Safa n’abandi benshi nk’uko bitangazwa na Reuters.

Privinvest na Safa bagerageje gukurura Perezida Nyusi muri uru rubanza, bavuga ko agomba gutanga umusanzu mu kwishyura indishyi zose bashobora gutegekwa kwishyura baramutse basanze hari ibyo bagomba Mozambique, ariko Urukiko Rukuru rwemeje kuri uyu wa Mbere ko Perezida Nyusi afite ubudahangarwa.

Iri bara ryabaye rite? Hagati ya 2013-2014, amasosiyete atatu mashya yari amaze gushingwa muri Mozambike yafashe umwenda wa miliyari 2.2 z’amadolari ya Amerika, amenshi muri yo inteko ishinga amategeko itabizi cyangwa itatanze uburenganzira. N’ubwo bimeze bityo ariko, guverinoma ya Mozambike yabaye ingwate y’inguzanyo, bivuze ko leta yari yemeye kwiishyura amafaranga mu gihe ibintu bitagenda neza kandi amafaranga aza kunyerezwa.

Ikirego cyarebaga Nyusi kijyanye n’amadolari miliyoni 11 bivugwa ko Privinvest yamuhaye mu 2014 yiyamamariza kuba perezida wa Mozambike.

Mozambique, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi, irashaka kwikuraho uko kwishingira inguzanyo itaremejwe n’inteko ishinga amategeko ivuga ko yatanzwe binyuzwe muri ruswa kandi igahabwa indishyi z’andi makosa yakorewe.

Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga kikaba cyaremeje ko uwahoze ari Minisitiri w’imari wa Mozambike, Manuel Chang, uvugwa muri iri bara, azashyikirizwa FBI kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’uburiganya na ruswa muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *