Abunganira Edouard Mwangachuchu, umudepite ufungiye muri Gereza ya Ndolo i Kinshasa, bwamaganye ibirego by’ubugambanyi by’ubushinjacyaha, bavuga ko “kwipimishiriza covid mu Rwanda no kugira umugore w’Umunyarwandakazi bidasobanura kugirana umubano n’umwanzi.”
Ubwo humvwaga icyo ubwunganizi buvuga ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare muri iki cyumweru gishize, abunganira Mwangachuchu bateye utwatsi igitekerezo cy’uko kugira aho ahurira n’u Rwanda, nko kuhagira inzu, gukora cyangwa kugira umugore w’Umunyarwandakazi, bishobora kugereranywa n’ubugambanyi.
Abavoka bagize bati: “Ubushinjacyaha buzane ikintu gifatika kigaragaza ubugambanyi. Byose ni ibinyoma”.
Ubwunganizi bwagaragaje kandi ko kuba Mwangachuchu yarabaye muri CNDP, ishyaka ryemewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu yandi 910, atari icyaha. Aba banyamategeko bibukije ko CNDP izitabira amatora yo mu 2023 kandi bagaragaza ko Mwangachuchu yanenze ku mugaragaro M23 guhera mu mwaka wa 2011. Basabye ko yagirwa umwere, bashimangira ko ibyo aregwa byose bitigeze bigaragarizwa ibimenyetso.
Abaregera indishyi ariko, bibukije urukiko rukuru rwa gisirikare ko Mwangachuchu yahoze muri CNDP, bagaragaza ko ari yo yabyaye M23 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Actualite.cd ikomeza ivuga.
Depite Mwangachuchu ashinjwa ubugambanyi, gukorana n’inyeshyamba no gutunga intwaro z’intambara mu buryo butemewe n’amategeko. Ubushinjacyaha buherutse gusaba ko yahabwa igifungo cya burundu.
Mu gusubiza, ubwunganizi bwamaganye ivangura rishingiye ku bwoko bwa Mwangachuchu w’Umututsi. Umuvugizi w’itsinda ry’abavoka bunganira uyu mudepite, Me Thomas Gamakolo yagize ati: “Twamaganye urubanza rushingiye ku rwango n’ivangura, bishingiye ku cyo umuntu ari cyo no guheza.”


