Kinshasa: Urugo rwa Joseph Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Urugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagoswe n’abasirikare, ku mabwiriza ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Urugo rwa Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi ni uruherereye muri Komine Gombe i Kinshasa.

Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi bo mu mutwe urinda Perezida barwoherezwamo, Perezida Tshisekedi abinyujije mu muyobozi w’abasirikare bashinzwe kumurinda yari yabanje gutanga yo gusenya za bariyeri zose zari zirurimo.

Ni icyemezo ubutegetsi bwa Congo bwafashe mu rwego rwo kunyuza umuhanda rwa gati mu rugo rwa Kabila, gusa bubanza kwitambikwa n’abashinzwe umutekano b’uriya Tshisekedi yasimbuye ku butegetsi.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana imashini zihinga zitabajwe zisenyagura inkuta zari zikikije ruriya rugo.

Muri aya mashusho abasenyaga inkuta bagaragara bahagarikiwe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida ndetse n’abo mu wa Military Police.

Umuvugizi wa Olive Lembe Kabila (umugore wa Kabila), Adam Shemishi, yemeje ko ruriya rugo ruherereye i Gombe “rwagoswe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu cyo kimwe na Polisi ya gisirikare (military police).”

Yunzemo ati: “abasirikare bashyizwe mu nguni zose za GLM [urugo].”

Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo kunyuza umuhanda mu rugo rwa Kabila, mu gihe we na Tshisekedi wamusimbuye bamaze igihe badacana uwaka.

Muri Nyakanga uyu mwaka hari amakuru yagiye hanze avuga ko ubutegetsi bwa Congo bwaba buri gucura umugambi wo guta muri yombi uriya wahoze ari Perezida wa Congo.

Ni Kabila wari umaze igihe gito ashinje Tshisekedi gukorera ‘Coup d’à‰tat ‘ itegekonshinga rya RDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kinshasa: Urugo rwa Joseph Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi
    Ubwo abaturage bagowe bashobora gupfa muri kurwanira ibyo! Isi ni ingome, ni ingome pe! Kandi mwese ndabona mu maze gusingira urutanu. Bibuze ngo kubera ko nta myaka ijana, mumaze kurenza icyakabiri. Rwose mwumvikane ejo abantu batazahatikirira. Imana ibibafashemo. Naho congo uragerageza, kuguha umuntu utaranayoboye n’isibo ngo akuyobore bikaba bigeze ku ndunduro ya Manda ya mbere! Rwose nibashaka bazaguhe n’iya 2, iya mbere uyimaze wiga. Gusa iya 2 yazaba nka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’akabati. Muhe umutuzo abaturage dore mwarakoze bihagije ahubwo mubashakire imirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *