Igisirikare cy’u Burundi cyaburiye abasivili bambara cyangwa bacuruza imyambaro isa n’iyacyo cyangwa iya Polisi, kibasaba kuyitanga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Ibi bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Floribert Biyereke, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, nyuma y’aho bimaze iminsi bigaragara ko abasivili bayambara, bakanayicuruza nta kibazo.
Colonel Biyereke yagize ati: “Birabujijwe ko abenegihugu bambara, bacuruza imyambaro isa n’iy’abasirikare cyangwa abapolisi. Abantu bose bayifite bahawe ibyumweru bibiri ngo babe bayigejej ku bigo bya gisirikare bibegereye. Utazubahiriza ibyo byasabwe azahanwa hisunzwe amategeko.”
Uyu musirikare yatangaje ko abagizi ba nabi bashobora kwivanga n’abasivili bambara iyi myenda, bagateza umutekano muke, bityo ko abasirikare n’abapolisi bagomba gutandukana n’abasivili mu myambarire.
Yagize ati: “Iyo myitwarire ishobora guhungabanya umutekano mu gihugu cyacu, n’imitwe y’iterabwoba ishobora gukoresha iyo myambaro ikinjira mu benegihugu, igahungabanya umutekano. Nta wakwirengagiza ko mu karere u Burundi burimo hakirimo imitwe yitwaje intwaro ikora nk’iy’iterabwoba.”
Mu bavugwa bambara impuzankano isa n’iy’igisirikare n’igipolisi harimo urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ruzwi nk’Imbonerakure.


