Kuri Santimetero ze 135, akinira ikipe ikomeye ku isi mu mukino wa Basketball-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa, Jahmani Swanson akoeje gutungura abantu batandukanye kubera imyitwarire ye idasanzwe mu mukino wa Basketball ugereranyije n’ubugufi bwe bukabije ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko ataberanye no gukina uyu mukino.
7dcdeee6 394e 11e7 8ee3 761f02c18070 1280x720 173847 980x400 2
Uyu mukinnyi wabiciye bigacika guhera mu myaka yashize, akomeje gutangaza abantu kubera uburebure bwe budahwanye n’iby’akora mu kibuga, dore ko akinana n’abasore b’imigirigiri bafite n’ibigango ariko bakaba batamukanga ndetse akaba aza no ku rutonde rw’abakinnyi bitwara neza mu kibuga kurusha abandi.
hqdefault 2
Ni umugabo ukunzwe cyane muri iriya kipe, haba mu bo bakinana ndetse no mu bafana kubera ko usanga bamwiyumvamo cyane bitewe n’uburyo yitwara neza mu kibuga haba mu butsinda ibitego no mu gusabana n’abandi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri we, ngo ubugufi cyangwa uburebure si ikibazo kuko abasha gukora ibyo abandi bakora ndetse hakaba n’abo arusha kandi bamurusha igihagararo.
640px Working with UNHCR to help refugees in South Sudan 6972528722 2
Guhera ku babyeyi b’uyu mugabo kugeza ku baturanyi, ngo baramusekaba bagasuzugura cyane indeshyo ye, nyamara nyuma baje kumugarukira baramukunda ku buryo kugeza ubu iyo bamubuze mu kibuga wenga yagize ikibazo runaka usanga umukino wakonje kabone nubwo ikipe ye yatsinda.
aaaaaaabig 703x422 horz 3
Usanga abafana bamuhimba utuzina bakurikije n’uburyo yitwara mu kibuga nka Mani Fresh, moteri, umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athlete) n’ayandi.
Ni umusore mugufi ariko ufite imbaraga zidasanzwe mu maboko, ku buryo nta manota ashobora kunanirwa gutsinda mu gihe ari mu kibuga, aho yaba ahagaze hose.

Uyu musore ngo ntatinya kwataka abasore nka ba Michael Jordan wo muri NBA ufite sanimetero 198 z’uburebure ndetse n’abandi bamusumba ariko bakaba batamurusha imbaraga n’amayeri yo kubacenga.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *