Kuri ubu umugore yemerewe kwandikisha umwana adasabwe kuzana se ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yakanguye abagore bafite abana  bavutse bakaba batemerwa n’abagabo babyaranye  kwihutira kubandikisha kubera ko ari uburenganzira bw’abana kwandikwa mu bitabo by’irangamimere kugira ngo bashyirwe mu igenamigambi ry’igihugu.

Ibi yabitangarije kuwa 23 Mutarama 2019 mu Murenge wa Mata mu gikorwa cyo gutanga ubufasha mu by’amategeko cyateguwe ku bugatanye bwa Minisiteri y’ubutabera n’Akarere ka Nyaruguru.

Iki cyumweru cyari gifite  insanganyamatsiko igira iti: “ Rangiza inshingano zawe ushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ”.

Minisitiri Businge yagize ati: “ Itegeko ryemeye ko umugore ashobora kwandikisha umwana batabanje kumusaba kuzana se w’umwana ku  ngufu mu gihe ufite impamvu zihariye  zirimo  kuba ataramenya neza se, kuko nabyo bibaho ko ahari igihe uba utaramenya neza se w’umwana kandi hari ibyuma byaje byagufasha kumumenya ariko umwana wawe ntakabeho atanditswe .”

Mu rwego rwo kurwanya ihoboterwa rishingiye ku gutsina no kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *