Kuroga no gusabiriza nibyo bitaguteza imbere- Tom Close

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Muyombo  Thomas  uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom  Close avuga ko akazi kose umuntu yakora yagashyizeho umutima we wose, kamuteza imbere, uretse kuroga no gusaba.

Tom Close yatangaje ibi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anatanga inama zo kugira ishyaka ryo gukora cyane ubutunzi bukazizana.

Yagize ati “Umurimo uwo ariwo wose wakora uwushyizeho umutima wawe wose, ukawukorana umwete n’umurava, uragukiza. Keretse kuroga no gusabiriza nibyo bitaguteza imbere. Gira ishyaka kandi ukore udacika intege, ubutunzi buzagukurikira”.

Tom Close atangaje aya magambo nyuma y’iminsi mike Madamu Jeannette Kagame amutanzeho urugero, nk’umwe mu bahanzi nyarwanda ubu bamaze kugira icyo bageraho kandi ubuhanzi yarabufatanyaga n’amasomo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza amarushanwa ya ‘Art Rwanda-Ubuhanzi, Madamu Jeannette Kagame, wahaga impanuro abahanzi Nyarwanda, nibwo yagarutse ku rugendo rwa Tom.

Yagize ati “Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite. Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we”.

Tom Close yarangije ishami ry’ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, by’umwihariko akaba avura indwara z’abana bato (Pediatric doctor). Uyu muhanzi yabimburiye abandi mu kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, gihenze kurusha ibindi byose bitangwa mu Rwanda. Tom Close arubatse, afite umugore n’abana babiri.

NNC
Tom Close, umufasha we n’abana babo babiri

New Picture 1 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *