Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biradusaba kutaba ba Rukurikirizindi – Guverineri Munyentwari

Sangiza iyi nkuru

Ibyo ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21/4/2016 na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Murambi ho mu karere ka Nyamagabe.

Icyo gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe aho I Murambi ho mu karere ka Nyamagabe cyabimburiwe n’urugendo ndetse n’ijoro ryo kwibuka ku wa 20/4/2016.

86ba93e70f

Mu bitabiriye uwo munsi harimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bwana Munyentwali Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, abayobozi b’Akarere, abahagarariye ingabo, polisi n’izindi nzego z’umutekano, Ibuka, abafite abo mu miryango yabo irihukiye aho mu rwibutso rwa Murambi n’izindi nshuti zabo ndetse n’abaturage ba gasaka, Kibilizi na Kamegeri abri baje gutabara no gufata mu mugongo abarokotse iyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse by’umwihariko abafite ababo biciwe aho I Murambi.

Abafashe amagambo bibanze cyane cyane ku kugaragaza uburyo bwa kinyamaswa Abatutsi bo mu cyahoze ari Ubufundu bishwemo kuva mu myaka ya za 1959 n’indi yakurikiyeho mu 1963,1973 ; rurangiza ikaba Jenoside yo mu mwaka wa 1994.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe bwana Mugisha Philbert yagarutse kuri ubwo bwicanyi bwakozwe ku wa 21/4/2016 icyarimwe I Murambi, mu cyanika ndetse n’I kaduha. Asaba abri ahoo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho abagaragayeho iyo ngengabitekerezo 4 mu karere ka Nyamagabe.

Uwimana Jacques warokokeye mu mujyi wa Nyamagabe yatanze ubuhamya yerekana ko Abatutsi babayeho mu bihe bitoroshye muri uyu mujyi wa Nyamagabe aho ubwicanyi bwagiye bukorwa ku manywa y’ihangu, ndetse abitwaga ko ari abakozi b’Imana bakabigiramo uruhare rugaragara.

CgjssmLWgAAeX9e

Jenoside yateguwe igihe kirekire bigizwemo uruhare n’abiyitaga abanyapolitike kuba muri repubulika ya mbere nk’uko byavuzwena Hon. Bizimana Jean damascene akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG; agaragaza ko Jenoside idashoboka leta itabigizemo uruhare aho yigishije urwango mu baturage ndetse gutoteza Abatutsi bikaba nk’umuco.

Bwana Munyetwali Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yashimiye abarokotse Jenoside n’abajya batanga ubuhamya by’umwihariko kuko haba harimo kwitanga gukomeye ndetse ukaba n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu no gufasha abandi kwibuka.Yagaragaje ko abaishe Abatutsi aribo badafite agaciro, yagize ati:” Abatutsi bishwe bafite agaciro mu maso yacu no mu maso y’abanyarwanda n’imbere y’amahanga, abadafite agaciro ni abakoze Jenoside”.

Yasabye abari aho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yagize ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biradusaba kutaba ba Rukurikirizindi, tukareka kwisuzugura no kwemera ibyo batubwiye byose n’iyi byaba ari bibi”

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamagabe hamaze gukusanywa inkunga ingana na 16,174,075 FRW azakoreshwa mu gukemura bimwe mu bibazo by’abacitse ku icumu nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ka Nyamagabe isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *