Wentworth Miller uzwi nka Michael Scofied akaba yaramenyekanye muri Filime y’uruhererekane yakunzwe cyane “Prison Break, yari amaze iminsi akubwe n’agahinda gakomeye gatuma yigunga kugeza ubwo kamuganisha ku kurya cyane birenze urugero.

Mu gihe abandi bakubwa n’agahinda bashaka kwiyahura ndetse abandi bakiyahuza ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi cyane mu rwego rwo kwiyibagiza ibibazo bahuye nabyo,uyu musore we yatangiye kwerekeza inzira yo kurya cyane.
Scofield uko yakubwaga n’agahinda niko yahitaga ajya kurya akajya mu gikoni akarya ibiryo byose abonye hafi aho, biza no kumuviramo umubyibuho udasanzwe ibiro bye biriyongera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kimwe mu bintu byamufashije mu kwikura muri ako gahinda, harimo inshuti ze zamusengeye zinamugira inama ku buryo ibyiyumviro yagiraga byo kwiyahura byabaye nk’ibigabanyuka ndetse n’imyiteguro yo gushyira hanze Sezo ya 5 (Season) y’iyo filime ikaba irimbanyije.
Iyi Sezo ngo bikaba biteganyijwe ko izajya hanze umwaka utaha wa 2017 nyuma yo gusabwa n’abakunzi bayo ko hakorwa ikindi gice.Gusa kugeza ubu ikaba yaramaze kurangira igisigaye ari ukuyishyira hanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


