Ikibazo cyo kutitondera igenzurwa ry’ uburyo intwaro zikomeza kwinjira no gukwirakwizwa mu bihugu mu buryo butazwi bitera umutekano mucye mu Karere.
Ibi ni ibyavugiwe i Kigali, mu nama ya 45 ya komite ya Loni yiga ku bibazo by’ umutekano muri Afurika yo Hagati (UNSAC) isanzwe iba kabiri mu mwaka.
Muri iyi nama yitabiriwe n’ inzobere mpuzamahanga ku by’ umutekano, yatangiye ku wa 5 Ukuboza kugeza ku wa 8 Ukuboza 2017, Abaminisitiri bafite ububanyi n’ amahanga mu nshingano zabo baganiriye ku buryo politiki ihagaze muri Afurika yo Hagati ndetse banarabera hamwe uko gahunda yo kwambura intwaro abazitunze mu buryo butemewe ndetse n’ umubare nyawo abazigenewe batagomba kurenze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga, Claude Nikobisanzwe yatangaje ko iki kibazo cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’ amategeko kigaragara muri Repubulika ya Centrafurika ndetse no muri Nigeria, aho umutwe w’ iterabwoba wa Boko Haram waciye ibintu.
Agira ati “Leta z’ ibihugu zigomba gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwiza ry’ intwaro kuko mu gihe nta mutekano uhari ntabwo abaturage bacu bakwigeza ku byiza bifuza”.
Anne Chantal Nama wayoboraga iyi komite y’ umutekano muri Loni mu Karere ka Afurika yo hagati, yavuze ko hakagombwe kuvugutwa umuti ukomeye wo kurwanya ikwirakwiza ry’ intwaro kugirango ikibazo cy’ umutekano gikimurwe burundu.
Umunyarwandakazi Diane Gitera wari usanzwe ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga niwe wahawe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com


