Twagirayezu avuga ko RICO itari gukomeza iyi nyubako, itarakemura inenge yo mu musingi

Kutumvikana kw’akarere na rwiyemezamirimo kuradindiza iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi

Sangiza iyi nkuru

Ubwumvikane buke bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’ikigo RICO (Rubavu Investiment Company Ltd) cyatsindiye isoko ryo gukomeza ibikorwa by’iyubakwa ry’isoko rigezweho ry’umujyi bukomeje kubidindiza.

Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, asobanura ko nyuma y’imyaka 10 ibikorwa byo kubaka iri soko bihagaze, ikigo cyabo cyahawe isoko ryo kubikomeza, ariko gisangamo inenge cyakombaga gukosora kibifashijwemo n’akarere.

Twagirayezu avuga ko iyi nenge ari ibipimo bituzuye ryahawe hasi mu musingi (foundation), aho abubatsi bita ‘mu birenge’. Ahamya ko badashobora gukomeza kubaka iyi nyubako batabanje gukosora iki kibazo.

Ati: “Amakosa ahari ni uko inyubako ijya gutangira, hasi muri fondation twasanze hari ibipimo bituzuye, ubu bikaba bisaba ko dusubira muri foundation kugira ngo twuzuze ibipimo, inyubako yuzure nk’uko ibitabo byakozwe bibigaragaza.”

Yakomeje ati: “Murabona iyo batangira kubaka etaje, hariya hasi bita mu birenge, biriya birenge epaisseur byakabaye bigira, iyi nyubako uko ingana, yakabaye ifite epaisseur ya santimetero 500 ariko ababyize neza baracukuye, batugaragariza ko harimo santimetero 300, ahandi santimetero 350.”

Twagirayezu avuga ko RICO yasabye akarere ka Rubavu amafaranga y’u Rwanda miliyoni 275 angana n’agaciro ko kongera gusubiramo uyu musingi utarahawe ibipimo byuzuye, ariko kanga kuyaha iki kigo, isubukurwa ryo kuryubaka ridindira rityo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome, ubwo yasuraga iyi nyubako tariki 19 Ukwakira 2022, yamenyesheje itangazamakuru ko ibibazo bikomeje gutuma ibikorwa bidindira birimo ubwumvikane buke bw’akarere na rwiyemezamirimo bizakemuka mu kwezi kumwe.

Byateganyijwe ko inyubako y’isoko rya Gisenyi izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 5.

Twagirayezu avuga ko RICO itari gukomeza iyi nyubako, itarakemura inenge yo mu musingi
Twagirayezu avuga ko RICO itari gukomeza iyi nyubako, itarakemura inenge yo mu musingi

Minisitiri Ngabitsinze yijeje ko ibibazo bidindiza iyubakwa ry'iri soko birakemuka mu kwezi kumwe
Minisitiri Ngabitsinze yijeje ko ibibazo bidindiza iyubakwa ry’iri soko birakemuka mu kwezi kumwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *