Kuva mu 2013 abahombeje leta bamaze kuyishyura asaga miliyoni 150 – MINIJUST

Sangiza iyi nkuru

Kuva muri 2013 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016 hari hamaze kwishyurwa amafaranga 148.840.193 n’amadolari 6.743 ya Amerika niyo yishyuwe n’abantu bahombeje leta bitagombye kujya mu nkiko. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kane n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana ubwo yasobanuriraga Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ya Sena.

Umunyamabangawa leta muri minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana kuri uyu wa 26 Mutarama nibwo yageze imbere ya Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ya Sena atanga ibisobanuro ku ngamba za minisiteri mu gukurikirana no guhana ibyaha.

Ibibazo yibanzeho akaba ari ibyagaragaye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi, iya komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, n’iya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta z’umwaka wa 2015-2016 hagaragaramo ibibazo mu kurangiza imanza.

Ikibazo cyo gutanga ingurane hadakurikijwe amategeko no kwirukana abakozi hadakurikijwe amategeko ni bimwe mu byateje leta igihombo.

Umunyamabanga wa leta, Evode Uwizeyimana akaba yavuze ko hashyizweho ingamba zo kuvugurura amategeko ahana kugirango ajyanishwe n’uburemere, ingaruka n’imikorere ya buri cyaha.

Yavuze ko minisiteri y’ubutabera yashyizeho amabwiriza ya minisitiri N°002/M.J/AG/15 yo ku wa 01/10/2015 agena uburyo bwo gukurikirana abakozi bal eta bayiteza igihombo. Abazagaragarwaho ibimenyetso bihagije ntibishyure ku neza bakazajya bashyikirizwa inkiko.

Ku kijyanye no gukurikirana no guhana amakosa ateza leta igihombo, Evode yavuze ko hari abishyuye leta igihombo bayiteje bitagombye kujya mu nkiko, aho avuga ko kuva mu 2013 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016 hari hamaze kwishyurwa miliyoni 148,840,193 z’Amanyarwanda n’amadolari 6,743.

Yakomeje avuga ko hari amafaranga miliyoni 139,479,313 amaze kugaruzwa aturutse ku manza abakozi batsinzwe bagategekwa kwishyura leta.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku kijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha, mu mwaka wa 2014/2015 amadosiye yinjiye mu bushinjacyaha ngo ni 28,864, naho mu mwaka wa 2015/2016 hinjira amadosiye 25,453.

c3fg9rvwyae33ef

Kugeza ubu mu Rwanda hari abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga bageze ku 3,027. Ni muri urwo rwego kugirango imanza zirangizwe, hari ingamba zo kongera umubare w’abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga.

Mu minsi ishize ubwo minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Judith Uwizeye, nawe yari yatumiwe mu nteko ishinga amategeko agahatwa ibibazo ku bibazo by’abakoresha mu bigo bya leta bahombya leta bitewe no kwirukana abakozi birengagije amategeko, asobanura ko umukoresha uzajya ukora ibi bintu azajya yirengera ingaruka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *