Kuva Sudan y’Epfo yakwigenga yabonye ambasaderi w’umugore uyihagararira muri UN

Sangiza iyi nkuru

Sudani y’Amajyepfo yashyizeho Cecilia Adeng nk’uhagarariye iki gihugu mu muryango w’Abibumbye.Abaye umugore wa mbere ufite uyu mwanya kuva Sudan yakwigenga mu 2011.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu ivuga ko uri uyu wa mbere, Cecilia A.M Adeng yashyikirije umunyamabanga mukuru Antonio Guterres impamyabumenyi ye ari nako ahita atangira manda ye ya diplomasi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Amajyepfo yagize ati: “Ambasaderi Adeng, umudipolomate w’inararibonye, ​​azanye ubumenyi bwinshi kandi yiyemeje cyane guteza imbere inyungu za Sudani y’Amajyepfo mu rwego rw’umuryango w’abibumbye.”

Ibyo Ambasaderi Cecilia Adeng yitezweho gukemura, harimo guharanira ko habaho amahoro, umutekano usesuye, iterambere, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye byugarije Sudani y’Epfo bikaranduka.

Yongeyeho ati: “Biteganijwe ko manda ya Ambasaderi Adeng izagira uruhare rugaragara mu biganiro bijyanye n’amahoro n’umutekano, iterambere, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi bibazo bikomeye bireba Sudani y’Amajyepfo ndetse n’isi yose.”

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ivuga ko Ishyirwaho rya Ambasaderi Adeng nk’umugore rishimangira ubudasa bugenda bwiyongera ndetse no kwinjizwa mu nzego z’ububanyi n’amahanga kw’abagore muri Sudan y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *