Kuvuka mu muryango ukomeye wari uziko ari kimwe mu bishobora gutuma umukobwa atarambagizwa?

Sangiza iyi nkuru

Kuvuka mu muryango ukomeye mu buryo bufatika usanga ntako bisa kuko ari ishema n’icyubahiro ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange,ariko ku rundi ruhande ni kimwe mu mbogamizi zishobora gutuma umukobwa atarambagizwa rimwe na rimwe akaba yanahera ku ishyiga.
riich
Impamvu zishingirwaho ko bikunze ku garagara ko bamwe mu bakobwa baturuka mu miryango ikize nabo bakenera kugira inshuti nazo zituruka ahakomeye.
Icyo gihe rero iyo utivanyemo iyo myumvire ngo ushake inshuti igukunda, ahubwo ugashaka uwo muhwanyije ubushobozi ushiduka uhagaze wenyine ndetse bikagera n’ubwo abasore bagutinya.
Iyo umukobwa adafite imyumvire y’uko azacudika n’uwo bari ku rwego rumwe mu bukungu cyangwa uturuka mu muryango ukomeye, usanga ababyeyi be bakunze kubyivangamo bakamutotera gushaka uwo bashaka iyo atabonetse usanga amakuru amenyekanye hose ugasanga na wawundi ufite urukundo ariko udafite ubushobozi atakwibeshya yerekezayo akarenge.
Abasore benshi iyo babengutse umukobwa wo mu rugo rukomeye usanga bagenda bavugira mu matamatama bashaka gushimangira ko batasaba urukundo umukobwa wo mu bipangu kandi ari bene ngofero, nyamara wenda wa mukobwa adafite iyo myumvire, ugasanga rwa rwikekwe rukomeje gutyo kugeza ubwo umukobwa ashiduka ari wenyine.
Mu nkuru ntoya yatambutse ku rubuga rwa reddit.com kubyerekeye umubano w’umukobwa w’umukire n’umusore w’umukene, umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ko adashobora gushaka bene uwo mukobwa atanga uruger nko mu isabukuru yabo igeze wowe musore ukaba wamuha impano usanga iri hasi y’iyo yifuza.
Ibyo akaba abihuriyeho n’abamwe mu bandi basore batandukanye batinya kurambagiza bene abo bakobwa, gusa ku rundi ruhande siko abo bakobwa bose bameze nk’uko batekerezwa kuko hari n’abagaragaza amarangamutima ku muntu bishimiye nyamara n’iyo yaba atari ku rwego rwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *