Kuvunika kwa Rooney gushobora gusiga umutoza Louis Van Gaal mu manzaganya

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu mupira w’amaguru Wayne Rooney ukomoka mu Bwongereza mu gihe bivugwa ko uyu musore atazongera kugaragara mu kibuga mbere y’ibyumweru 6, nyuma yo kuvunika mu mukino wahuje Manchester United na Sunderland mu mpera z’icyumweru gishize, ibi ngo bishobora gusiga umutoza Van Gaal mu manzaganya.
Umutoza Van Gaal avuga ko Kapiteni Rooney n’ubwo bwose yavunitse ngo ni umusore wari ubafatiye runini ikipe abereye umutoza.
roneey
Uyu mutoza yanze gutangaza igihe Rooney azamara mu mvune ariko amakuru aturuka kuri bamwe mu bakinnyi ni uo Rooney azamara ibyumweru 6 adakandagira mu kibuga.
Yagize ati “biragoye kumenya igihe azamara hanze y’ikibuga, yaravunitse bikomeye ku mukino waduhuje na Sunderland avunika ivi none kugeza ubu ntawe uzi igihe azamara turategereje ngo turebe, nta kindi nabivugaho”.
Yakomeje agira ati “ Rooney ni umukinnyi mwiza, akina ashaka intsinzi kugeza n’aho avunika akirengagiza uburibwe kugirango atange umusaruro.
roonnn
Ntakinira kunganya ahubwo akinira gutsinda gusa nk’uko buri wese azi ko yambaye umubiri aba azi uko umera, nawe rero nibyo bibazo byamubayeho aravunika”.
Uyu musore ngo ashobora kwirenza imikino 8 adakina , bikaba byatumye Van Gaal acika ururondogoro yemeza ko ari umwataka mwiza ko aho rukomeye aba ahari.
Iyi mvune ngo iteye inkeke kuri Man Utd, dore ko abakinnyi bose bari no mu myiteguro y’irushanwa EUROPA League na FA Cup .Ibyo ngo bikaba bishobora gutuma ikipe ya Man Utd ishobora kutitwara neza
Si ibyo gusa kuko avunitse yiyongera ku rundi rutonde rw’abakinnyi ba Manchester Utd bamaze igihe mu mvune gusa nyuma Van Gaal aza kuvuga ko atariwe wabavunnye.
Wayne-Rooney-543048
Abo bavunitse harimo Marouane Fellaini, Matteo Darmian Cameron, Bastian Schweinsteiger, Ashley Young, Luke Shaw, Antonio Valencia, Marcos Rojo, Phil Jones , Guillermo Varela.bikaba bivugwa ko byabaye intandaro yo kotswa igitutu ku mutoza van Gaal ushinjwa kudatanga umusaruro.
Mu gihe Man Utd irimo kugenda ihura n’ibizazane niko binavugwa ko Jose Mourinho ari mu myiteguro yo kuba yasimbura Van Gaal, binavugwa ko ashobora gutangira akazi irushanwa rya Premier League rirangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *