Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’umuryango we kuri uyu wa Gatandatu bifatanyije n’abayobozi batandukanye mu kwibuka Pierre Nkurunziza umaze imyaka ine apfuye.
Perezidansi y’u Burundi ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko umuhango wo kwibuka Nkurunziza wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu cyaranzwe no gushyira indabo ku mva ye iherereye mu mujyi wa Gitega.
Mu bitabiriye uwo muhango hanarimo Denise Bucumi wahoze ari umufasha wa nyakwigendera ndetse n’abana be.
Ku itariki nk’iyi ya 8 Kamena 2020, ni bwo Pierre Nkurunziza witeguraga gushyikiriza ubutegetsi Evariste Ndayishimiye waherukaga gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yapfuye azize urupfu rutunguranye.
Yaguye mu bitaro byo mu ntara ya Karusi.
Itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye bukeye bwaho rivuga ko yazize “indwara yatumye umutima we uhagarara”.
Nyuma y’imyaka ine uyu mugabo witeguraga kuba umuyobozi w’ikirenga w’u Burundi apfuye, kuri ubu urujijo ruracyari rwose ku ntandaro y’urupfu rwe.
Amakuru amwe avuga ko yaba yarahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, gusa hari andi makuru ahwihwisa ko yaba yararozwe.


