Kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bigiye kujya bihanirwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ishingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09/01/2019 abuza kwamamaza imiti n’bikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibiganiro bitemewe, minisiteri y’ubuzima yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze guhagarika ibyo bikorwa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Nyakanga ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, havuga ko bibujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.

Ibigo by’itangazamakuru kandi ngo bibujijwe gutangaza bikorwa byo kwamamaza imti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa agaragaje icyangombwa cya minisiteri y’ubuzima kibimwemerera.

Minisiteri y’ubuzima kandi ivuga ko bibujijwe gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye minisiteri ifite buzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego, cyangwa ivuriro byemewe na minisiteri y’ubuzima.

Itangazamakuru rero rikaba ryabujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego rwavuzwe haruguru, kandi buri wese akaba asabwa kubahiriza aya mabwiriza, mu rwego rwo kwirinda ibihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *