Kwibagisha ikibuno n’amabere ntaho bitaniye no kwisiga amavuta- Chloe Kardashian

Sangiza iyi nkuru

Chloe Kardishian umuvandimwe wa Kim Kardashian yemeje ko kuba abagore bamwe bibagisha amabere n’ikibuno cyangwa ibindi bice by’umubiri nta kibazo kibirimo ahubwo ko ari nko kwisiga amavuta cyangwa andi marangi yisigwa ku mubiri.
Aganira na Cosmopotalian, Chloe yavuze ko atigeze yibagisha bimwe muri ibyo bice by’umubiri ariko kandi ntiyatera ibuye uwabyibagishije kuko nabyo biri mu byongera ubwiza nk’uko umukobwa cyangwa umugore yita ku musatsi we cyangwa akitera imibavu ku buryo bumunogeye.
Kar
Yakomeje avuga ko nawe hari igihe yumva yabagisha izuru rye bitewe n’uko iyo akarabye mu maso riba rinini, ariko ngo ni yumva ko bikenewe azabikora.
Uyu munyamideli yongeyeho ko afite inshuti nyinshi zagiye zinyura muri iyo nzira kandi usanga babayeho neza ntacyo babuze gusa ntiyagize uwo atunga agatoki.
kho
Nk’uko Dailymail ibivuga, ngo abakurikiranira hafi iby’uyu muryango wa Kardashian bavuga ko impamvu yabitangaje ari iy’uko Ise umubyara yaba yarihinduje bimwe muri ibyo bice by’umubiri akaba ariyo mpamvu yabitangaje yumvikanisha ko ntakibazo kibirimo.
Bamwe bemeza ko nta cyiza kibirimo ahubwo ko ari inzira y’uburwayi butandukanye harimo na Cancer, nk’uko byagiye bivugwa kuri Michael Jackson na Nick Minaj bahuye n’ingaruka z’uko kwibagisha umubiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *