Kwibuka 22: Walk to remember n’ijoro ryo kwibuka byashyizwe kuri uyu wa gatandatu

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa kane, urugendo rwo kwibuka ( Walk To Remember) n’ijoro ryo kwibuka byombi byasubitswe kubera imvura nyinshi yabereye mu duce ibi bikorwa byombi byari kuberamo . Ibi bikorwa byombi byashyizwe kuri uyu wa gatandatu guhera saa munani.
Nk’uko bisanzwe bikorwa ku munsi wo gutangira icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kuri iyi nshuro bimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa ku munsi wa mbere wo gutangira icyunamo ntibyabashije kuba kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yagwaga mu bice byose by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu duce ibi bikorwa byagombaga kuberamo.

Walk To
Walk To remember yari yasubitswe izasubukurwa ejo saa munani

Amakuru yizewe aturuka mu kigo cy’iteganyagihe avuga ko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu nyuma ya saa sita hazaba hari umucyo bityo gahunda z’ibikorwa by’urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember) n’ijoro ry’icyunamo byari byarasubitswe bizasubukurwa kuri uwo munsi.
Walk To Remember izatangirira mu nteko ishinga amategeko I saa munani ahazakorwa urugendo ruva ku nteko ishinga amategeko rukomeze kuri Stade Amahoro hahite hatangizwa ijoro ryo kwibuka.
Urugendo rwasubitswe rwari kwitabirwa na Perezida Kagame ndetse na Perezida wa Tanzaniya Dr John Magufuli uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage b’ingeri zose.
Byari biteganyijwe kandi ko mu ijoro ryo kwibuka ari bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari kugeza ijambo ritangiza ibikorwa byo kwibuka ku bari kuba baryitabiriye ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Ariko bitewe n’imvura yaranze uyu munsi, Perezida Kagame yasabye ko ibi bikorwa byose byari biteganyijwe kuri uyu mugoroba bisubikwa bikazimurirwa undi munsi ikirere kimeze neza. Iyi gahunda ikaba yimuriwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Mata 2016
Ageza ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bari bitabiriye uru rugendo bari bateraniye ku Nteko Ishinga amategeko, Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, yari yavuze ko uru rugendo ndetse n’ijoro ryo kwibuka byasubitswe bitewe n’ikirere kitifashe neza, bityo ko ibi bikorwa bizimurirwa undi munsi.
Yavuze ko batafata icyemezo cyo gukora ibi bikorwa mu gihe imvura iri kugwa, igahita iminota mike yarangiza ikongera kugwa bityo ngo byatuma abantu banyagirwa.
Icyumweru cyo kwibuka biteganyijwe ko kizasozwa ku wa 13 Mata 2016, ariko ibikorwa byo kwibuka byo bikazakomeza mu gihe cy’iminsi 100.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22, igira iti:” Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *