Kwibuka 25: U Rwanda n’Ubufaransa bibanye gute, ubumwe n’ubwiyunge nyuma y'imyaka 25?

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25, ni umuhango ushobora kuzitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, igihugu cyakunze gutungwa agatoki n’u Rwanda  mu kuba cyarashyigikiye ubutegetsi bwakoze jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aha kandi umuntu ashobora kwibaza k’ubumwe n’ubwiyuge , uko buhagaze nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda?

Ibyo kuza kwa perezida w’Ubufaransa byagiye bihwihwiswa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe ndetse no mu banyapolitiki bamwe na bamwe. Nubwo mu buryo bweruye ntaho haba ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa Ubufaransa ntaho bigeze babyemeza, Perezida w’u Rwanda ubwo aheruka kubikomozaho yavuze ko yatumiye mugenzi we Macron kuzasura u Rwanda, akabimwemerera.

Ibyo rero nibyo bica amarenga ko Macron ashobora kuzifatanya n’abanyarwanda muri uwo muhango wo kwibuka. Kwitabira uwo muhango nk’umunyacyubahiro ntacyo byamarira cyane u Rwanda n’abanyarwanda kuko icyingenzi ari ukudaca hejuru nicyo nakwita kuryaryana muri dipolomasi hahishirwa ukuri ku ruhare ruregwa Ubufaransa muri Jenoside.

Nk’uko Papa yabigenje ubushize asaba imbabazi kuruhare rwa kiliziya ayobora, nk’uko kandi Ububiligi bwabigenje busaba imbabazi ku ruhare rwabwo, n’amagambo akomeye ariko adasabira imbabazi Ubufaransa yavuzwe n’uwahoze ayobora Ubufaransa Nicolas Sarkozy avuga ko habayeho ibihe by’umwijima; n’amagambo nkayo ashobora kuzatuma uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi ruba koko ingirakamaro igihe yaramuka aje kwifatanya n’abanyarwanda.

Ikindi kibyemeza n’uburyo ubona hari byinshi byahinfutse mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 20 bitarebana neza kubera ako gatotsi, aho Ubufaransa buherutse guhagarika gukurikirana abategetsi b’u Rwanda bakekwagaho guhanura indege yarimo uwari perezida Habyarimana, gushyigikira itorwa rya Louise Mushikiwabo kubuyobozi bwa OIF nabyo biri mubyerekana ko ibintu birimo kujya mu buryo bwiza, bivuze ko ntawabura kuvuga ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze neza usibye igisigaye cyo kwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo aba bakuru b’ibihugu bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru tariki ya 23 Gicurasi 2018, i Paris mu Bufaransa, Perezida Macron yavuze ko ibyaranze umubano utari mwiza hagati y’ibigugu byombi bikwiriye kuba isomo ryo guharanira ko habaho umubano mwiza mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Turashaka gufatanya kubaka haba mu bijyanye no guhanga udushya, ba rwiyemezamirimo, ibijyanye n’uburezi,ururimi na politiki.Ibi nibyo umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomerezamo ukarenga ibisanzwe by’ahahise.”

Perezida Kagame yashimiye Macron uburyo yamwakiriye maze anaboneraho umwanya wo gushimangira ko uyu mubano ugaragaza uburyo bushya bw’imyumvire y’uburyo bwo gushyira hamwe kandi ko uzagirira akamaro ibihugu byombi na Afrika muri rusange.

Ati”Buri ruhande rukwiriye gukomeza kugira uruhare rwarwo mu rwego rwo kugira ngo bizane inyungu ku mpande zombi ndetse na Afurika yose muri rusange.

Icyo wakwibaza ku ubumwe n’ubwiyuge  nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda

Ndifuza guterera amaso inyuma nubwo ntabasha kurondora ibyagezweho byose muri iyo myaka 25 ishize, ariko mvuge kuri bimwe mbonamo urujijo simbashe gusobanukirwa atari uko ari ukutagira amakuru ahagije cyangwa kuba injiji, kuburyo bintera kubyibazaho nkakeka ntashidikanya ko hari abo twaba dusangiye ibibazo nubwo tutasubizwa ariko bisaba gutekerezwaho muri gahunda iriho iganisha ku ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Aha nkaba numva ngize umugisha n amahirwe yo guhura na Dr Bizimana Jean Damascène, umunyamabanga wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside na Musenyeri Rucyahana, perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge nagira ibyo mbabaza mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa.

Mbere ya byose reka ngire ibyo nibutsa. Abafaransa nibo bavuga ngo ntiwarya umureti utabanje kumena igi. Abaganga nabo ngo ntiwavura igisebe utabanje kugikomeretsa ukagikiza amashyira n’undi mwanda waba ukirimo, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yakunze kugaruka kumvugo ikomeye irebana n’Ubumwe n’ubwiyinge aho yavugaga ko abanyarwanda bagomba kwemera no kunywa umutu ushaririye. Izi mvugo zose zisa nizishaka kuvuga ibintu bimwe byafashije ku gukemura ingaruka mbi zabaye mu bihugu byinshi byahuye n’akaga k’intambara no gusubiranamo kw’abaturage.

Ese nyuma y’imyaka 25 intambara yo kubohora igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi birangiye abanyarwanda twese uyu muti twarawunyoye? Njye uwambaza nasubiza nti yego. Gusa nkongeraho ko nubwo wanyowe utarakora neza mu mubiri. Turacyafite abarwayi bikenewe kurwazarwaza. Abo kandi ubasanga mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye, abategetsi n’abaturage basanzwe.

Nubwo bene abo barwayi ntazi uko bangana birasaba kubaha undi muti ukaze bityo bakava ibuzimu bakajya ibuntu. Ibiranga ko hari abo wakoze kandi nkeka ko aribo benshi kuko ubona babanye ntawe utera undi ku mudugudu runaka amuziza ayo mateka mabi y’imenamaraso.

Nubwo bimeze bityo ariko kandi hari ibikwiriye gutekerezwaho ari nabyo navuze ko mbonye ababishinzwe nabibabaza kuko ukoma urushyo aba agomba gukoma n’ingasire. Duherutse kwizihiza umunsi w intwari muri zo harimo abanyeshuri b’i Nyange bishwe n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, babasaba kwitandukanya Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi bakajya ukwabo, abanyeshuri bakabyanga.

Uwagabye icyo gitero cy’abacengezi arakorera ingabo z’igihugu ashobora kuba ageze ku ipeti rya Col kuko yagiye azamurwa cyane kandi vuba. Bikanyibutsa kandi ubwo igazeti ya leta no 1 yasohokaga nyuma y intambara yagaragayemo urutonde rw’abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi. Kuri urwo rutonde, rwabaye itegeko hagaragaramo abantu nanubu bari mu butegetsi bw’igihugu.

Nshingiye kuri izo ngero zombi, abantu bakunze kubona ko mu by’ukuri bitakozwe hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge ahubwo byari kunyungu za politiki. Iyo bigeze aha rero nibwo ntangira kwemera ko ubuzima bw’igihugu bushingira kuri izo nyungu hatitawe kunyungu z’umuntu kugiti cye cyangwa umuryango runaka.

Ngarutse kuri kiriya gitero cy’i Nyange, mu gihe hibukwa intwari z’igihugu, ushobora kwibaza uti ese koko habuze uwari muri icyo gitero umuntu watanga ubuhamya kugira ngo gahunda ya Ndumunyarwanda ishinge imizi!!!! Kuko kwibuka no kugira intwari abishwe ari byiza ariko wareba ugasanga hari ikirengagizwa cyangwa gikorwa nkana kubera za nyungu za politike navuze hejuru.

Mu gihe habonetse uwagize uruhare muri icyo gitero yatanga ubuhamya akanasaba imbabazi mu ruhame abo yahekuye kuko kuruhande rwabo bidakozwe byafatwa nk’agashinyaguro, ku gihugu no kubarokotse. Ngasanga abarokotse babikorewe byagira agaciro kurusha kugira intwari abishwe.

Ikindi nukongera kureba abategetsi bahawe imyanya ikomeye mu nzego z’igihugu ibyabo bikongera kwigwaho kuko ntacyo byaba bimaze gukurikirana abakoze bene ibyo byaha bari hanze kandi ab’imbere mu gihugu ntawe ubakoraho baragororewe.

Inyungu za politiki ninziza, ariko hari aho zitakoreshwa cyane iyo birebana no kuvutswa uburenganzira bwo kubura abawe. Simbona kandi niba bene abo bantu barebwa n’ubwicanyi baramutse bagize uruhare mu kuvura no komora abo bahekuye hari aho byabangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ahubwo ariwo wa muti ushaririye ukenewe kunyobwa na bene kanyarwanda.

Abashinzwe gutegura uyu muhango mu kwibuka bari bakwiye kujya bazirikana ibyagezweho byiza byinshi, ariko bakanibaza ku mbogamizi zikigaragara harimo nizo maze kuvuga hejuru kugira ngo hatabaho kurebera ibibazo mu buryo butari bumwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *