Amakipe azaturuka mu bihugu bine bya Afurika hamwe n’ay’u Rwanda, niyo azitabira imikino ya Kungu Fu, yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 no ku cyumweru tariki ya 10 kamena 2018, mu nzu mberabyombi ya ‘Lycee de Kigali’ niho amakipe y’ibihugu Zambia, Kenya, Tanzanie, RDC n’amakipe agera kuri 22 yo mu Rwanda azahurira. Aya marushanwa akaba afite intego yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
umwarimu mu ikipe ya Kimisagara Tiger Wushu, Havugimana Emmanuel, n’umuyobozi mukuru ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu mu Rwanda, arasaba Abanyarwanda kuzabashyigikira.
Agira ati “turasaba Abanyarwanda kuzadushyigikira muri ibi bikorwa byo kwibuka ari benshi kandi bikazitabirwa n’abanyamahanga harimo n’Abashinwa baba muri Zambia , turabasaba kuzaza mu bikorwa byose bizaba kuko ni inshingano ya buri Munyarwanda, kwibuka abacu bazize Jenoside kandi bazitabire imikino izaba kuko umukino wacu ni umukino w’amahoro”.
Ibikorwa byo Kwibuka bizarangwa no gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’imikino mpuzamahanga izabera muri Lycee de Kigali
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda, Nsanzimana Claude avuga ko ibikorwa byo kwibuka bamaze kubitegura neza.
Agira ati “twateguye imikino yo kwibuka kandi ibyo bikorwa bizitabirwa n’ibihugu 4 na club zose dufite mu Rwanda uretse ikipe imwe itazitabira yo mu nkambi ya Kiziba, ku wa Gatandatu tariki ya 9 saa yine kugeza za saa tanu tuzasura urwibutso rwa Gisozi ,guhera saa cyenda habe gahunda zo gufungura ku mugaragaro no gucana urumuri rw’ikizere habe n’imikino 2 indi mikino izaba ku cyumweru ari nabwo tuzasoza imikino yo kwibuka.
Arakomeza agira ati “ubundi twifuzaga ko imikino yabera kuri Petit Stade ariko ntibyakunze kubera ibindi bikorwa bizahabera twahisemo ko imikino izabera muri salle ya Lycee de Kigali”.
Arasaba abanyarwanda kuzitabira ibi bikorwa byose byo kwibuka kuko imikino yose bazayikurikirana ku buntu.
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


