Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, avuga ko kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ari ibya buri munyarwanda wese, ko bidakwiye guharirwa abayirokotse.
Min. Soraya yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Mbuye, ho mu Karere ka Ruhango, aho yanibukije ko kwita mu buryo butandukanye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bidakwiye gukorwa gusa mu gihe cyo kwibuka.
Yagize ati “Kwibuka ntibireba abacitse ku icumu gusa, ni inshingano ya buri munyarwanda wese, kandi abacitse ku icumu ntibakwiye kwitabwaho mu gihe cyo kwibuka gusa, dukwiye kubaba hafi umunsi ku wundi”.
Min Soraya n’abandi bayobozi batandukanye basuye igicumbi cy’ababyeyi bashyinguye muri uru rwibutso rwa Mayunzwe, banasobanurirwa amateka y’umusozi wiswe Kaluvariyo, wazamurwagaho Abatutsi mbere y’uko bicwa.
Abasigiwe ibikomere na jenoside barimo imfubyi n’abapfakazi, yabatangarije ko ubu bafite igihugu n’ubuyobozi byiza kandi babahoza ku mutima. Ati “Ndashimira imfubyi n’abapfakazi, kuko mwanze gupfa ubwa kabiri, murakomera, muriyubaka, ndabahumurije , mufite igihugu kibakunda”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na we wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka, mu ijambo yabagejejeho, yatanze ihumure ku barokotse jenoside ababwira ko nyuma y’ibyabaye, ubu bafite igihugu kiza kandi kibakunda.
Yagize ati “Nimukomere mwese, mwabuze abanyu ariko mufite umuryango mugari umuryango Nyarwanda uzabahora hafi”.
Urwibutso rwa Mayunzwe rushyinguyemo imibiri 950 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bari bagize imiryango y’abari batuye i Mayunzwe no mu nkengero z’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango biganjemo abavanwaga mu yahoze ari Komini Tambwe,…



