Kwibuka28: Ubuhamya bwa Karekezi warokotse kubera gukina ruhago, imutwara benshi mu muryango we

Sangiza iyi nkuru

Karekezi Olivier yamamaye nk’umukinnyi muri APR FC, Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ndetse no mu makipe yo muri Suède mbere yo kwinjira mu butoza, avuga ko gukina umupira w’amaguru ari byo byamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi mu be.

Karekezi wanatoje amakipe y’abana yo muri Suède nyuma yo kuza mu makipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports mu buhamya bwe avuga ko yarokotse Jenoside abikesheje kuba yarakinaga umupira w’amaguru, ndetse unamwomora ibikomere ku buryo atakomeje guherana n’agahinda.

Mu buhamya bwe agira ari: “Iwacu hari i Gikondo, narokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Gikondo, Jenoside yahitanye Mama na bakuru banjye, babishe ku itariki 9 Mata.”

“Njye nari kumwe na bo kuri Paruwasi, hanyuma mpava niruka, nyura ku mashuri ya Kinunga, ngeze hepfo mpura n’umwe mu nterahamwe ariko Papa we, Papa wanjye yajyaga amufasha ibintu bimwe na bimwe mu buzima busanzwe, agerageza kundokora kuko hari abari bagiye kunyica.”

Mu buri ubu buhamya yatanze muri 2018 akomeza agira ati: “Nahise nzamuka nsubira mu rugo, umukozi wadukoreraga nasanze baramutemye ariko bamusiga akiri muzima, ubwo turabana nyuma haza kuza na mukuru wanjye witwa Aimable turagumana, ariko icyo gihe bavugaga ko bazatwica ku itariki 5 (Gicurasi 1994), iyo tariki ni yo bavugaga ko bazahamba Habyarimana.”

“Iyo tariki nta n’ubwo yageze, ahubwo baje kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, abenshi murahazi, mukuru wanjye Aimable bamwica ndeba ubwo bari batugejeje ku cyobo.”

“Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.”

“Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.”

Karekezi avuga ko akomezwa kandi agaterwa imbaraga n’ibiganiro yagiye agirana n’abakomeye baba abasirikare ndetse n’abasivili bagiye bamuganiriza kandi akaba bose yarahujwe na bo n’umupira w’amaguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *