Kwigobotora urupfu bishobora gutuma Jackie Chandiru asubirana n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ndetse akajyanwa mu kigo gishinzwe gufasha abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge, biravugwa ko Jackie Chandiru yaba yarakize akaba ari mu nzira zo kwiyunga n’uwahoze ari umukunzi we Caleb Alaka.
Jackie
Mu minsi mike ishize nibwo Jackie yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Bob Wine n’umugore we ndetse n’uyu mugabo wari umukunzi we, ngo bikaba bishimangira ko iyo ari imwe mu nzira zo kuzura umubano wabo.
ni mu gihe ubusanzwe Caleb yari yaratandukanye na Jackie Chandiru ahanini biturutse ku kutumvikana ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yisangira undi mugore witwa Linda Namuli bivugwa ko banafitanye urubyaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzikazi mbere yo gufatwa n’uburwayi akajyanwa muri Rihab yari mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda hagendewe ku ndirimbo ze zakunzwe haba no mu gihe yari akibarizwa mu itsinda rya Blue Three na nyuma yo kurivamo.
Si muri Uganda gusa yakunzwe, kuko no mu Rwanda yagiye yigarurira abafana, cyane cyane nyuma yo gukorana indirimbo n’itsinda rya Urban Boys bise Take it off yabiciye bigacika.
Jackie ngo kugeza ubu akaba ateganya gukomeza umuziki we aho mu minsi mike ngo ari bube yashyize hanze indirimbo zitandukanye ziganjemo izaririmbiwe Imana ndetse n’amashusho yazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *