Kwikinisha si icyaha- Pasiteri

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Christian Oyakhilome wo mu itorero ryitwa Christ Embassy, avuga ko kwikinisha atari icyaha cya nyacyo nk’uko bisanzwe byigishwa, ingingo yateje impaka.

Ubwo yigishaga, Pasiteri Chris Oyakhilome w’ i Lagos muri Nigeria, yifashishije ibyo avuga ko biri muri Bibiliya, ko ” Umuntu ukoresheje ikiganza cye akinezeza aba adakoze icyaha gisanzwe.”

Atavuga aho ibishyigikira ibyo avuga biboneka muri Bibiliya, Pasiteri Oyakhilome w’imyaka 58, yavuze ko nta kuntu ikiganza cy”umuntu cyamutera gucumura.

Yagize ati ” Bibiliya iravuga iti niba ikiganza cyawe kigutera gucumura gikate. Ubu ni bumwe mu buryo Yesu yakoresheje asobanura icyaha muri Bibiliya. Ikibazo mukwiriye kwibaza ubu ni iki: Ese amaso yanjye cyangwa ibiganza byanjye bintera gucumura? Oya! Yesu yavuze ko ikikujyamo atari cyo kigutera gukora icyaha, ahubwo ikikuvamo. Ibyo n’intumwa ze byarazigoye kubyumva. Kwikinisha si icyaha.”

Kwikinisha ‘ byaba ari icyaha dukurikije ibivugwa muri Bibiliya?

Bibiliya ntabwo ivuga neza ku kwikinisha cyangwa ngo igaragaze niba kwikinisha ari icyaha cyangwa atari icyaha. Ibyanditswe Byera bigaragaza inshuro nyinshi ko kwikinisha ari inkuru ya Onani mu Itangiriro 38:9-10. Bamwe bavuga ko iyi mirongo ishaka kuvuga ko ‘kurangiriza’ hasi ari icyaha. Ariko mu by’ukuri siko iyi mirongo ishaka kuvuga. Imana ntiyahannye Onani kubera ‘yarangirije hasi’, ahubwo n’uko Onani yanze gukora igikorwa cyo gucikura mwene se. Ntabwo iyi mirongo ivuga ibyerekeye kwikinisha, ahubwo ivuga ku byerekeye kutarangiza inshimgano z’umuryango. Indi mirongo ikoreshwa rimwe na rimwe, nk’ikimenyetso simusiga cyerekana ko kwikinisha ari icyaha, ni muri Matayo 5:27-30. Yesu avuga ku bitekerezo byerekeye irari ry’umubiri yaravuze ati: ‘Ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure’. N’ubwo hari ibintu bijya gusa hagati y’iyi mirongo no kwikinisha, ntabwo twahamya ko kwikinisha ari byo Yesu yashakaga kuvuga.

Mu gihe Bibiliya ntaho ihamya neza ko kwikinisha ari icyaha, si ngombwa kumenya niba ibikorwa biganisha ku kwikinisha ari ibyaha. Kwikinisha hafi ya buri gihe ni ingaruka z’ibitekerezo byo kugira irari ry’umubiri, gushotora ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, no kureba amashusho y’urukozasoni. Nibyo bibazo bikeneye kubonerwa umuti. Niba ibyaha byo kugira irari ry’umubiri, ibitekerezo by’urukozasoni, no kureba amashusho y’urukozasoni umuntu ashoboye kubyivanamo cyangwa kubinesha, kwikinisha ntibiba bikiri ikibazo. Abantu benshi barwana intambara yo kumva bariho urubanza rwerekeye kwikinisha, mu gihe mu by’ukuri, ibintu byatumye icyo gikorwa kiba, ari byo bikeneye cyane gusabirwa imbabazi.

Amwe mu mahame ya Bibiliya ashobora kwiyambazwa kuri icyo kibazo cyo kwikinisha. Mu Abefeso 5:3 haravuga ngo: ‘Muri mwe ntihakagire n’uwo bakekaho gusambana, cyangwa ibyonona byose.’ Biragoye rero kubona ukuntu kwikinisha bishobora gutsinda icyo kizame cy’umwihariko. Bibiliya itwigisha ibi: ‘Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana’ (1 Abakorinto 10:31). Niba mudashobora guha Imana icyubahiro kubera ikintu runaka, ntimwagombye gukora gutyo. Niba umuntu atizeye n’umutima we wose ko igikorwa cye kiri bushimishe Imana, ibyo rero aba ari icyaha: ‘Igikorwa cyose kidakoranywe kwizera aba ari icyaha’ (Abaroma 14:23). Ikirenzeho, dukeneye kwibuka ko imibiri yacu yacunguwe kandi ikaba ari iminyago y’Imana. ‘Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana’ (1 Abakorinto 6:19-20). Uku kuri gutangaje kwagombye kugira impinduka igaragara ku byo dukoresha imibiri yacu. Nuko rero dukurikije ibikubiye muri aya mahame, umwanzuro n’uko kwikinisha ari icyaha kigaragara muri Bibiliya. By’umwihariko, kwikinisha ntabwo bihesha Imana icyubahiro; kandi nta n’ubwo bituma ubushake bwo gukora icyaha buhagarara, cyangwa ngo ubwo butsinde ikizame cyerekeye uburenganzira Imana ifite ku mibiri yacu.

Urubuga Todayschristianwoman ruvuga ko ku bashakanye kwikinisha bidafatwa nk’icyaha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho umugabo akenera kwisuganya nyuma yo kurangiza ngo akomeze igikorwa niba umugore we agifite ubushake.

Ikindi ni uko bishobora kuba uburyo bumwe bufasha umugore kugera ku byishimo bye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abikorewe n’umugabo we bigatuma aniyumva nk’ukunzwe ku rwego rwo hejuru. Ibi rero ngo bifatwa nk’ibyuzuza ishusho Bibiliya itanga ku bashakanye ko “abari babiri bahindutse umwe.”

Kwikinisha ubwabyo bishobora kuba ingirakamaro mu gihe abashakanye bombi batabana umunsi ku wundi ngo babashe kwishimana mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi ni kimwe no mu gihe umwe ari mu rugendo, ananiwe, afite ibibazo by’ubuzima cyangwa yiyirije ubusa.

Uru rubuga ruvuga ko icyo gihe nta cyaha uwo bibayeho aba akoze aramutse nta yindi myitwarire itesha agaciro uwo bashakanye imurangwaho.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kwikinisha bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikora,cyane cyane nko kubagabo,bashobora kurangiza vuba ndetse no gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,ikindi kandi n’ubwonko bushobora kwangirika.

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Isi irashsje Aho abitwa abashumba basigaye bigisha baganisha kwirari ryabo ahaaaaaa bakristo murabemaso

    1. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
      bavuze yukomumisi yimeruka hazabaho ibihebiruhije uyu mupashteri sinamurenganya kuko ibyahanuwe bijyeze kundunduro

    2. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri

  3. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Isi irashsje Aho abitwa abashumba basigaye bigisha baganisha kwirari ryabo ahaaaaaa bakristo murabemaso

    1. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
      Kwandika inkuru ndende gutya ntibivugako uri kuvugisha ukuri.Kubeshyera abantu ni ibintu bisanzwe cyane.Niba utabeshya shyiraho link, cyangwa uduhe iyo nyigisho ye yose .Murakoze

    2. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
      Kwandika inkuru ndende gutya ntibivugako uri kuvugisha ukuri.Kubeshyera abantu ni ibintu bisanzwe cyane.Niba utabeshya shyiraho link, cyangwa uduhe iyo nyigisho ye yose .Murakoze

  4. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Isi irashsje Aho abitwa abashumba basigaye bigisha baganisha kwirari ryabo ahaaaaaa bakristo murabemaso

  5. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Isi irashsje Aho abitwa abashumba basigaye bigisha baganisha kwirari ryabo ahaaaaaa bakristo murabemaso

  6. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Isi irashsje Aho abitwa abashumba basigaye bigisha baganisha kwirari ryabo ahaaaaaa bakristo murabemaso

  7. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Yesu avuga ko ikikuvamo aricyo cyaha yashakaga kuvuga ko icyatekerejwe mu mutima (nicyo kikuvamo) iyo ari kibi nigikorwa aba ari kibi,waba watekereje neza nigikorwa kikaba ari kiza imbere y’Imana. Aya magambo Yesu yavuze ahura neza nayo yari yaravuze agira ati: Mt 5:27-28
    [27]“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’
    [28]Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Uku kwifuza guturuka kuba wabitekereje ni icyaha.Rero ibyo watekereje ujya kwikinisha unarimo kwikinisha byonyine ni icyah, kandi ibyo nibyo biba bikuvuyemo nkuko Yesu yabivuze. Uko niko kuri ko icyaha gigangira ugitekereza kugikora kdi ibyo nibyo Yesu yavuze ko biba bikuvuyemo aribyo biba bikuvuye mu mutima (intekerezo)

  8. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri

  9. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Kuri jye kwikinisha ni icyaha, kuko ni irari ry’ubusambanyi, kandi ngo uwararikiye umugore/ umugabo, aba yamaze gusambana nawe. Namwe mwabivuze ko kwikinisha biba byaturutse ku kureba amashusho y’urukozasoni, cga kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina, aho atari icyaha ni he, ko n’ubundi icyaha cyose gikorerwa mu mutima mbere yo kukigaragaza hanze?
    Bitaniye he n’ucura umugambi wo kwica mugenzi we akagura n’umupanga n’aho atamugeraho ngo abishyire mu bikorwa hari icyo yashigaje ngo amwice?

    1. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
      ariko mfite ikibazo kimwe irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu naturel nonese warongora gute utabitekereje narumiwe koko mwagiye mureka kwiremereza amategeko mwishyiriyeho ngo bise nkaho ari ukwicisha bugufi
      abakorosayi 2:20-23

    2. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
      ariko mfite ikibazo kimwe irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu naturel nonese warongora gute utabitekereje narumiwe koko mwagiye mureka kwiremereza amategeko mwishyiriyeho ngo bise nkaho ari ukwicisha bugufi
      abakorosayi 2:20-23

  10. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    Kuri jye kwikinisha ni icyaha, kuko ni irari ry’ubusambanyi, kandi ngo uwararikiye umugore/ umugabo, aba yamaze gusambana nawe. Namwe mwabivuze ko kwikinisha biba byaturutse ku kureba amashusho y’urukozasoni, cga kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina, aho atari icyaha ni he, ko n’ubundi icyaha cyose gikorerwa mu mutima mbere yo kukigaragaza hanze?
    Bitaniye he n’ucura umugambi wo kwica mugenzi we akagura n’umupanga n’aho atamugeraho ngo abishyire mu bikorwa hari icyo yashigaje ngo amwice?

  11. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    ariko mfite ikibazo kimwe irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu naturel nonese warongora gute utabitekereje narumiwe koko mwagiye mureka kwiremereza amategeko mwishyiriyeho ngo bise nkaho ari ukwicisha bugufi
    abakorosayi 2:20-23

  12. Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
    ariko mfite ikibazo kimwe irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikintu naturel nonese warongora gute utabitekereje narumiwe koko mwagiye mureka kwiremereza amategeko mwishyiriyeho ngo bise nkaho ari ukwicisha bugufi
    abakorosayi 2:20-23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *