Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Byabaye mu mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2024, ahagana saa moya z’umugoroba mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza.
Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, ibituma bamwe mu batuye muri aka karere basaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’umutekano uhungabanywa na bene abo bajura.
Uyu mubyeyi yishwe n’aba bagizi ba nabi yari avuye guhaha ibyo gutekera abana, asize abana babiri harimo n’utaruzuza umwaka.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com kuri iki kibazo barimo Imanizabayo Protogene, usanzwe atwara abantu kuri moto wemeza ko ari mu bagerageje gutabara uriya mubyeyi, uyu yabwiye iki gitangazamakuru ati “Nari mparitse numva umuntu aranishye, ncana itara rya moto mbona ni umubyeyi bari kuniga, abasore babiri bari bamufashe bahise bamurekura agwa hasi arimo kuviririrana, bo bariruka twamutabaye tumugejeje kwa Muganga ahita ashiramo umwuka.”
Akomeza avuga ko ibyabaye biteye ubwoba, kuko byabereye ahantu abantu banyuraga kandi amasaha byabayeho hakaba hari hakiri kare, akanemeza ko kubera ubu bugizi bwa nabi nawe ngo adashobora kwinjira nzira nto (Amaveni) nyuma ya saa moya z’ijoro.
Hari kandi Uwitwa Sebatware Andre we wagize ati “Inaha batubitsemo ubwoba (Abo bagizi ba nabi) ku buryo ntashobora kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ntaragera mu rugo, ikidutungura ni uburyo niyo tugize abo dufata tukabajyana kuri Polisi bahita babarekura.”
Akomeza avuga ko nta muturage ukibasha gutabara mugenzi we, mu gihe aba bagizi ba nabi bagihari kuko iyo utabaye usigara mu kaga. Agakeka ko aba bagizi ba nabi baba bakorana n’irondo kuko iyo baritabaje ryiyirukira.
Mu baganiriye na Bwiza.com kandi harimo na Hategekimana Emmanuel wagize ati “Byabaye bikiri mu masaha ya kare, aha tubayeho mu bwoba imbere mu gihugu kubera aba bagizi ba nabi, kandi igihugu cyaratsinze urugamba rw’amasasu.”
Akomeza avuga ko Leta ikwiriye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo cy’abagizi ba nabi bahora babahotera ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima.
Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ntibyadukundira kuko yaduhaye ubutumwa bugufi ko ari mu nama yihutirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture yahamije aya makuru.
Ati “Nibyo koko uwo mubyeyi yishwe, ikindi turahumuriza kandi tunihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, icyabaye mu byukuri kirababaje ariko umutekano urahari, iperereza ririgukorwa, ababigizemo uruhare bazafatwa kandi bazahanwa.”
Yongereyeho ko mu ngamba za Polisi zihari harimo ugukomeza Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bafatanyije n’izindi nzego nkuko basanzwe babikora.
Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutabarana, no gutangira amakuru ku gihe ku uwariwe wese batazi, ni uwo bakekaho imyitwarire mibi.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.





4 Responses
Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe bati “Igihugu kirarinzwe, ariko imbere muri cyo ntidutekanye”
Niba babafata police ikabarekura, ubwo icyo ni ikibazo gikomeye. Nibakigeze kuri IGP abihere igisubizo, bahereye ku kwimura abapolisi bari aho.
Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe bati “Igihugu kirarinzwe, ariko imbere muri cyo ntidutekanye”
Mwiriweho neza? Nanjye reka nkwibarize, nide wakorewe urugomo agakorerwa ankete (ikaye basinzwemo na Mutekano, Mudugudu n’Akagari) agakurikirana uwafashwe kuva bamutaye Mu maboko ataraye kugeza agejejwe Imbere ya sentare ngo agaruke cyangwa bamutange mu rugo? Kuri police cyangwa Rib si mukabati cyangwa muri pubeli mwige amategeko, musobanukirwe uburenganzira bwanyu mu biharanire. Ubutabera buraharanirwa kandi Dufitiye icyizere ubutabera bwacu.
Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi
Impamvu y’ibi ni ukubera ko umutekano w’imbere mu gihugu washinzwe Polisi b’abasivili. Iyo aba ari RDF ngo wirebere. Ubu ibintu biba biri mu buryo. Please Polisi muve mu tugambo
Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi
Nitutareba neza aba bantu baratuma Rubavu ihomba ba mukerarugendo…habaye Nairobi neza neza. Baradusebeje aba buzukuru rwose. Ariko Leta yacu nitugarurire ikizere cy’umutekano naho ubundi Rubavu irageramiwe. Cyangwa se bareke abaturage bajye babihanira niba Police kubabakiza byarayinaniye.
Birababaje cyane