Kwishyiramo ko abakobwa ari benshi bikomeje kurangaza abasore bashaka kurushinga

Sangiza iyi nkuru

Bitandukanye n’ ibihe bya kera aho ababyeyi bahitaragamo abana babo abo bazarushingana, muri iki gihe usanga abahungu bararegeje barashyize agati mu ryinyo bati abakobwa ni benshi nimbishaka nzabonamo uwanjye.
Ibyo bituma bamwe mu rubyiruko rugeze aho gushaka ruvuga ko ibyo gushaka umukunzi w’ ukuri ntacyo bibabwiye ahubwo bakishakira umukunzi w’ijoro rimwe bakibwira ko igihe cyose bazaba bifuza kurushinga bazahita babona umukunzi w’ukuri.
AbakobwaAbakobwa bo si uko babibona kuko abakobwa benshi usanga bafite abakunzi. Byumvikana ko igihe cyose uzashakira umukobwa kugira ngo mushinge urugo utazahita umubona.
Basore batekereza gutyo nibo usanga bigora kubona umukunzi igihe cyo gushaka ninayo mpamvu bitazagutangaza kubona umukobwa w’imyaka 45 ukiba iwabo atarashaka.
Birashoboka ko abakobwa ari benshi, ariko muri abo benshi akaba ntawawe urimo ahanini bitewe ni uko abasore b’iki gihe basigaye babeshya ugasanga afite abakobwa 8 akundana nabo bose yarababeshye, buri umwe aziko ariwe bazabana.
Murabo rero ntawe wakuramo kuko aba yibwira ko afite umukunzi w’ ukuri bazabana.
Ibyiza ni uko washaka umukunzi w’ ukuri mukaba muri kumwe mwabishaka mugakundana imyaka myinshi mbere yo gushinga urwanyu kugeza igihe muzumva mwiteguye.
Isaro Liliane /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *