Kwizera_rw

Kwizera Olivier: Kutampamagara mu Mavubi ni amahitamo y’abatoza

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yavuze ko kudahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi ari icyemezo cy’abatoza, kandi we azakomeza gukora cyane kugeza igihe bazabona ko akwiriye guhamagarwa.

Ibi yabivuze nyuma y’impaka zavutse ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu mikino ya FIFA Series, aho atagaragayemo. Nubwo hari abari bamusabiye amahirwe, barimo na Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice, umutoza Stephen Constantine we yavuze ko nta mukinnyi mushya bazongeramo.

Kwizera Olivier yavuze ko nubwo atahamagawe, akunda igihugu kandi yifuza kugikinira igihe cyose yabona amahirwe, ati: “Nzaguma gukora cyane, igihe nikigera nzahamagarwa.”

Ku bijyanye n’umukino batsinzemo Police FC kuri penaliti 4-2, yavuze ko yateye penaliti ya kabiri kubera ko nta wundi wari wabonetse wo kuyitera.

Yongeyeho ko intego yabo muri Rayon Sports ari ugutwara kimwe mu bikombe bakinira mu gihugu, kugira ngo bazabashe kubona itike yo gukina amarushanwa Nyafurika umwaka utaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *